Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Basketball: APR irakina na UGB mu mukino wo ku munsi wa 21

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 08-02-2019 saa 18:02:38
UGB irahura na APR BBC mu mukino wo ku munsi wa 21 wa shampiyona

Tariki 09-02-2019
APR BBC – UGB (Amahoro-11h00)
G.S. Marie Reine – APR BBC (Musanze-11h00)
IPRC-Huye BBC -The Hoops BBC (IPRC-Huye-11h00)

Tariki 10-02-2019
G.S. Marie Reine-Ubumwe BBC (Musanze-11h00)

Kuri uyu wa 09 Gashyantare 2019, shampiyona y’igihugu ya Basketball izakomeza aho igeze ku munsi wa 21, ikipe ya APR BBC irakina na UGB BBC ubere kuri Sitade Amahoro i Remera (11h00).

Uyu mukino umwe rukumbi, utegerejwe mu kiciro cy’abagabo uraza guhuza asa n’aho akurikiranye ku rutonde aho APR BBC iri ku mwanya wa 3 n’amanota 11 naho UG BBC itozwa na Murenzi Yves, ni ya 5 n’amanota 10.

Mu bagore naho shampiyona irakomeza, G.S Marie Rene izakina umukino wayo wa mbere, irahura na APR BBC ubere i Musanze (11h00) naho IPRC-Huye BBC yakire The Hoops Rwanda Girls Team BBC muri IPRC-Huye (11h00).

Iyi mikino izakomeza kuwa 10 Gashyantare 2019,ikipe ya G.S Marie Rene izakina na Ubumwe BBC ukazabera i Musanze (11h00).

Kugeza ubu, Patriots BBC iyoboye urutonde by’agateganyo mu bagabo n’amanota 16 mu mikino 8, ikurikirwa na REG BBC n’amanota 13 mu mikino 7, APR BBC ya 3 n’amanota 11, iyanganya na Espoir BBC, UGB na 10, Rusizi BBC na 9, IPRC-Kigali BBC na 8, IPRC-Huye BBC na 7 inganya na UR Huye BBC.

UGB irahura na APR BBC mu mukino wo ku munsi wa 21 wa shampiyona

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.