Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Basketball: APR BBC yasinyishije abakinnyi babiri bashya

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 26-10-2018 saa 18:57:15
Niyonkuru Pascal uzwi nka Kaceka (ibumoso) ari kumwe na Murefu Richard , umuyobozi w'ikipe ya APR BBC

Ikipe ya APR BBC mu bagabo yasinyishije abakinnyi babiri bashya bazayifasha kwitwara neza umwaka utaha w’imikino wa 2018-2019.

Aba bakinnyi Niyonkuru Pascal uzwi nka “Kaceka” wakiniraga Espoir BBC ndetse na Niyonsaba Bienvenu wakiniraga RP-IPRC Huye yari izwi nka IPRC-South BBC.

Aganira n’Imvaho Nshya, Niyonkuru Pascal wari usanzwe ari kapiteni wa Espoir BBC kuva mu mwaka ushize w’imikino wa 2017-2018 yatangaje ko yamaze kuba umukinnyi mushya w’ikipe ya APR BBC akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri azamugeza mu 2020.

Yagize ati “Igihe cyari kigeze ngo ngire indi ntambwe ntera, nabonye APR BBC ari ikipe nziza.”

Uyu mukinnyi wagarutse muri APR BBC nyuma y’uko ayivuyemo mu 2015, yatangaje ko yiteguye gutanga ibyo afite kugira ngo afashe iyi kipe ye kugera ku ntego yihaye zo gutwara ibikombe birimo na shampiyona.

Ati “Barifuza gutwara ibikombe byose birimo na shampiyona, ndabizi ko bizaba bitoroshye kuko n’andi makipe aba abihatanira gusa nange ndizera ko hari icyo nzatanga kugira ngo bigerweho”.

Ku rundi ruhande, Niyonsaba Bienvenu wahawe amasezerano y’imyaka itatu muri APR BBC atangaza ko ari iby’agaciro gakomeye kuba agiye gukinira ikipe ifite izina rikomeye.

Niyonsaba na we yemeza ko azafatanya n’abandi bakinnyi bagenzi be kugira ngo babashe guhesha ikipe ya APR BBC ibikombe bitandukanye bizahatanirwa guhera muri uyu mwaka wa 2018-2019.

Niyonsaba Bienvenu wari umaze imyaka ine akinira RP-IPRC Huye BBC kuko yayigezemo mu 2014 yayigizemo ibihe byiza kuko yabashije gutwarana nayo igikombe cya “Pre-Season» na “Plyaoffs» mu mwaka w’imikino wa 2015-2016.

Uretse aba bakinnyi babiri bashya, APR BBC yongereye amasezerano y’imyaka ibiri, Munyaneza Eric.
Mu mwaka ushize w’imikino wa 2017-2018, APR BBC itozwa na Nkusi Aimé Karim yasoreje ku mwanya wa 3 inyuma ya REG BBC na Patriots BBC.

Niyonkuru Pascal uzwi nka Kaceka (ibumoso) ari kumwe na Murefu Richard , umuyobozi w’ikipe ya APR BBC

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.