Basketball: APR BBC irasura UGB BBC mu mukino w’umunsi wa 12

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Apr 20, 2018

Uyu munsi

UGB BBC – APR BBC (Amahoro-18h00)

Espoir BBC – REG BBC (Amahoro-20h00)   

Ejo tariki 21-04-2018

Patriots BBC – Rusizi BBC (Club Rafiki-13h00)   

Tariki 22-04-2018

APR BBC – Rusizi BBC (Amahoro-09h00)

NT U18 Boys – UGB (Amahoro-11h00)  

Uyu munsi tariki 20 Mata 2018, ikipe ya APR BBC irasura UGB BBC mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’igihugu y’umukino wa Basketball “StarTimes FERWABA Basketball League 2017-2018”, kuri Sitade Amahoro i Remera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Ikipe ya APR BBC iri ku mwanya wa 3 irasura UGB BBC ya 7 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona

Muri uyu mukino, APR BBC itozwa na Nkusi Aime Karim irasa naho ihabwa amahirwe yo kuba yabona amanota y’uyu munsi ugereranyije n’uburyo UGB BBC iza kuba yakira ihagaze muri iki gihe.

APR BBC iri ku mwanya wa 3 muri shampiyona n’amanota 18, yitwaye neza mu mukino iheruka gukina itsinda Patriots BBC amanota 65 kuri 64. Uyu mukino wabaye tariki 30 Werurwe 2018, ku ruhande rw’ikipe ya APR BBC, Ntagunduka Jean de Dieu ni we winjije amanota menshi (18).

Ku rundi ruhande, ikipe ya UGB yiganjemo abakiri bato, ikaba itozwa na Murenzi Yves imaze gukina imikino 12 itsindamo itatu itsindwa 9 bituma ibarizwa ku mwanya wa 7 n’amanota 15.

Undi mukino utegerejwe kuri uyu munsi, Espoir BBC irakira REG BBC kuri Sitade Amahoro i Remera saa mbiri z’ijoro (20h00).

Iyi mikino izakomeza ejo, Patriots BBC izakira Rusizi BBC ku kibuga cya Club Rafiki, i Nyamirambo (13h00) naho ku cyumweru, APR BBC izakire Rusizi BBC kuri Sitade Amahoro (09h00) naho ikipe y’igihugu U-18 mu bahungu izakine na UGB BBC, mu mukino wa gicuti (11h00).

Mu kiciro cy’abagore, shampiyona izakomeza, ejo tariki 21 Mata 2018, The Hoops izakira IPRC South ku kibuga cya Club Rafiki (15h00)  naho ku cyumweru ikipe y’igihugu U-18 mu bakobwa izakine n’ Ubumwe BBC kuri Sitade Amahoro (13h00).

Mbere y’iyi mikino, REG BBC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 20, inganya amanota na Patriots BBC ya kabiri, APR BBC na  18, IPRC-South BBC na 17, IPRC-Kigali BBC na 16,  Espoir BBC na 15 mu mikino 10, UGB BBC na 15 naho Rusizi BBC ni iya nyuma n’amanota 11.