Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Basketball: APR BBC irakira IPRC-Kigali BBC mu mukino w’umunsi wa 8

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 09-03-2018 saa 09:44:38
Ruzigande Ally ukinira APR BBC (ufite umupira), ahanganye n'umukinnyi wa IPRC-Kigali BBC mu mukino wa shampiyona uheruka kubahuza

Shampiyona ya Basketball “StarTimes Basketball National League 2017-2018”, irakomeza mu mpera z’iki cyumweru hakinwa imikino yo kwishyura, uyu munsi tariki 09 Werurwe 2018, ikipe ya APR BBC irakira IPRC-Kigali BBC kuri Sitade Amahoro i Remera (20h00).

Ruzigande Ally ukinira APR BBC (ufite umupira), ahanganye n’umukinnyi wa IPRC-Kigali BBC mu mukino wa shampiyona uheruka kubahuza

Uyu mukino w’umunsi wa 8 ugiye guhuza amakipe yombi asa naho arwanira kuba yazarangiza mu myanya ine ya mbere, itanga amahirwe yo gukina irushanwa rya kamarampaka rizwi nka “Play offs”

Mu mukino ubanza wa shampiyona wahuje aya makipe tariki 02 Ukuboza 2017, ikipe ya IPRC-Kigali BBC yatsinze APR BBC 84 kuri 81. Aha Nyamwasa Bruno ukinira IPRC-Kigali BBC ni we watsinze amanota menshi (25).

Ni mu gihe mu wundi mukino ari nawo uza kuba wabanje, ikipe ya UGB BBC yakira Patriots BBC kuri Sitade Amahoro i Remera (18h00).

Ejo ku wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018, ikipe ya REG BBC izakina na IPRC-South BBC kuri Sitade Amahoro i Remera saa moya (19h00). Iyi mikino izakomeza ku cyumweru tariki 11 Werurwe 2018, aho Rusizi BBC izakira Espoir BBC (09h00).

Mu kiciro cy’abagore, shampiyona izaba igeze ku munsi wa 2. Ejo ku wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018, The Hoops izakira APR BBC (15h00) naho ikipe y’igihugu U-18 izakine na IPRC-South BBC (17h00) ndetse ku cyumweru Ubumwe BBC izakire IPRC-South BBC (10h00). Iyi mikino yose izabera kuri Sitade Amahoro i Remera.

Ikipe ya Patriots BBC yari yasoje imikino ibanza iyoboye urutonde n’amanota 13, ikurikirwa na APR BBC n’amanota 12, IPRC-South BBC ya 3 na 11, REG BBC ya kane (10), hakaza IPRC-Kigali BBC na UGB BBC zinganya amanota 9 naho Rusizi BBC ni iya nyuma n’amanota 7.

 

 

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.