27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Basketball : Amatike y’imikino agiye kujya agurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 14-08-2020 saa 20:51:41
Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire (iburyo) n'umuyobozi wa PMG Rwanda, Kagabo Jacques (ibumoso) bashyira umukono ku masezerano y'imikoranire

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” na Kampani ikora ibijyanye no kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga “PMG Rwanda” basinye amasezerano y’ubufatanye ajyanye n’imikoranire mu kugurisha amatike yo kwinjira mu mikino yose ya Basketball hakoreshejwe ikoranabuhanga (e-ticketing).

Aya masezerano yashyizweho umukono na Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire ndetse n’umuyobozi wa PMG Rwanda, Kagabo Jacques.

Perezida wa FERWABA, Mugwiza yatangaje ko aya ari amasezerano azamara imyaka 5  ishobora kongerwa. Yakomeje avuga ko  imikino nisubukurwa abakunzi bose ba Basketball bazajya bagura amatike bifashishije ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza kwirinda guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Visi Perezida wa FERWABA akaba ashinzwe by’umwihariko amarushanwa, Nyirishema Richard yasobanuye ko  ubundi bashinzwe cyane gutegura imikino, kunoza imikinire n’ibindi ariko ko  hari n’izindi serivise zihabwa abakunzi b’umukino  kugira ngo boroherezwe.

Yagize ati: “ Hari abafana benshi dutakaza kuko iyo baje kureba umukino badafatwa neza uko babyifuza, hari abasubira inyuma kuko babuze itike, hari ushaka kwicara mu cyubahirro bagasanga umwanya ntawuhari, icyo kibazo cyo gutanga serivise nziza twumva ubu buryo bwo gutanga itike mu buryo bw’ikoranabuhanga  ari igisubizo.”

Nyirishema agaragaza ko ubu buryo buri muri gahunda ya Leta  yo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 hirindwa guhererekanya amafaranga.

Indi nyungu yitezwe muri ubu buryo ni uko hazabaho gukurikirana umutungo winjiye kuko raporo iba yoroshye aho umuntu amenya abantu binjiye n’amafaranga yinjijwe.

Umuyobozi wa PMG Rwanda, Kagabo Jacques  yatangaje ko  nyuma yo kubona inyubako ya Kigali Arena habaye  ikibazo cyo kugura amatike nyuma  begera  FERWABA bababwira ko babafasha.

Ati: “Nabo twasanze bari babifite muri gahunda  batwemerera ubufatanye, turatangira twari tubimazemo hafi umwaka tubikoranaho.”

Yakomeje avuga ko  bizajya bikorerwa kuri murandasi “Internet” ariko  ko n’abadakoresha murandasi bazajya  babasha kugura amatike.

Kuri ubu kimwe n’indi mikino yose, shampiyona ya Basketball ndetse n’andi marushanwa atandukanye kuva muri Werurwe 2020 yarahagaze kubera COVID-19 ubu hakaba hateherejwe igihe imikino izasubukurirwa.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.