Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Basketball: Amakipe azakina ½ cy’amarushanwa abanziriza shampiyona yamenyekanye

Yanditswe na admin

Ku ya 21-11-2017 saa 10:09:35
Ikipe ya REG BBC yazamutse iyoboye itsinda A mu irushanwa ribanziriza shampiyona ya 2017-2018

Imikino y’ijonjora y’irushanwa ribanziriza shampiyona “Pre-Season Tournament 2017”, yabaye mu mpera z’icyumweru gishize isize amakipe arimo REG BBC na IPRC-Kigali BBC yo mu itsinda rya mbere na APR BBC na Patriots BBC yo mu itsinda rya kabiri ageze muri ½ k’irangiza.

Ikipe ya REG BBC yabigezeho nyuma y’uko isoje imikino yo mu itsinda rya kabiri iri ku mwanya wa mbere aho yabashije gutsinda imikino 3.

Ikipe ya REG BBC yazamutse iyoboye itsinda A mu irushanwa ribanziriza shampiyona ya 2017-2018

Muri iyi mikino 3 irimo uwo yatsinzemo itababariye 30 Plus amanota 108 kuri 53, itsinda Espoir BBC 72 kuri 54 ndetse itsinda bigoranye IPRC-Kigali BBC ku manota 88 kuri 79.

Ni mu gihe IPRC-Kigali BBC yaje ku mwanya wa kabiri muri iri tsinda aho yatsinze imikino ibiri. Iyi mikino irimo uwo yatsinzemo Espoir BBC amanota 78 kuri 69, yongera gutsinda mu mukino wa kabiri ikipe ya 30 Plus BBC amanota 78 kuri 64.

Mu yindi mikino yabaye muri iri tsinda, 30 Plus BBC yatsinze Espoir BBC amanota 63 kuri 53. Nyuma y’iyi mikino yo mu itsinda rya kabiri, REG BBC ya mbere, IPRC-Kigali BBC ya kabiri, 30 Plus ya 3 naho Espoir BBC iza ku mwanya wa 4.

Ku rundi ruhande, n’ubwo Patriots BBC na APR BBC bamaze kubona itike ya ½ ariko bagomba kwishakamo ugomba kuyobora itsinda rya mbere kuko kugeza ubu buri kipe imaze gutsinda imikino ibiri. Ibi bizasobanurwa n’umukino ugomba guhuza Patriots BBC na APR BBC  ejo ku wa  Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2017.

Muri iyi mikino ibiri, Patriots BBC yatsinze UGB BBC ku manota 97-51 na IPRC-South BBC kuri 79-65 naho  APR BBC itsinda UGB BBC ku manota 66-36 na IPRC South BBC kuri 83-64. IPRC-South BBC yo yatsinze UGB BBC ku manota 89-70.

 

Iyi mikino ya ½ izaba mu mpera z’iki cyumweru, biteganyijwe ikipe ya mbere mu itsinda rya mbere izahura n’iya kabiri mu itsinda rya kabiri naho iya kabiri mu itsinda rya mbere izahure n’iya mbere mu itsinda rya kabiri.

Mu mikino yabaye mu kiciro cy’abagore, IPRC-South BBC yatsinze The Hoops amanota 66-39, APR BBC itsinda Ubumwe BBC kuri 61-49, The Hoops yongeye gutsinda APR BBC kuri 53-46 naho IPRC -South BBC itsinda Ubumwe BBC kuri 65-50.

NKOMEJE GUILLAUME

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.