Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Basketball: Impinduka mu guhitamo amakipe azitabira imikino y’Akarere ka 5

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 15-01-2019 saa 09:36:48
Nyirishema Richard, Visi Perezida wa FERWABA

Mu ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Basketball “FERWABA”, baratangaza ko amakipe abiri yageze ku mukino wa nyuma wa “Playoffs”, mu kiciro cy’abagabo n’abagore, azajya ahagararira igihugu mu marushanwa y’Akarere ka Gatanu “Zone V Club Championship”, asanzwe aba buri mwaka.

Ibi bije nyuma y’uko habayeho impinduka ku buryo bwari busanzwe ku ikipe itwara igikombe cya shampiyona, aho kuri ubu, amakipe azajya aba 4 ya mbere muri shampiyona azajya akina irushanwa rya “Playoffs”, ibaye iya mbere igahita ihabwa iki gikombe.

Nyirishema Richard, Visi perezida wa kabiri w’Ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Basketball “FERWABA”, yatangarije Imvaho Nshya ko nta mpinduka zabaye kuri aya makipe (4), azajya yitabira iyi mikino, gusa icyahindutse n’uburyo bwagenderwagaho mu guhitamo aya makipe.

Uyu muyobozi usanzwe ashinzwe amarushanwa muri FERWABA, avuga ko aya makipe ni azajya aba yatwaye igikombe cya shampiyona n’ayabaye aya kabiri bagabo n’abagore.

Yagize ati “Amakipe azahagararira u Rwanda muri Zone V, ni iyatwaye igikombe cya shampiyona n’iya kabiri nk’uko bisanzwe, gusa hazafatwa uwatwaye Playoffs n’ikipe ya kabiri mu bagabo n’abagore, ari yo makipe ane.”

Nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe ni uko aya makipe ane yajyaga ahagararira igihugu muri aya marushanwa. Aya makipe (abiri) muri buri kiciro, yabaga ari ayatwaye igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cya “Playoffs” mu mwaka w’imikino.

Nyuma FERWABA ibonye umuterankunga ari we Banki ya Kigali “BK”, buri kipe izajya iba yatsindiye guhagararira igihugu muri aya marushanwa y’Akarere ka 5, izajya ihabwa amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 2 n’gice (2,5) yo kuyifasha.

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2017-2018 aya marushanwa y’Akarere ka Gatanu “Zone V Club Championship 2018” yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania kuva tariki 30 Nzeri kugera 8 Ukwakira 2018, u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe 3.

Aya makipe yarimo n’abiri yo mu kiciro cy’abagabo n’imwe yo mu kiciro cy’abagore. Mu bagabo hari Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona ya 2018 na REG BBC yagitwaye mu mwaka wa 2017 ndetse na APR BBC mu bagore yagitwaye mu 2017 naho IPRC-Huye BBC yari yatwaye Playoffs, yo nta bwo yabashije kwitabira.

Nyirishema Richard, Visi Perezida wa kabiri wa FERWABA 

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.