Basketball: Amakipe 15 ni yo ategerejwe kuzitabira irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 23-05-2019 saa 17:47:25
Abakinnyi ba REG BBC bishimira igikombe k'irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka begukanye mu 2018

Amakipe 15 ni yo ategerejwe kuzitabira irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka “Genocide Memorial Tournament 2019” abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rizaba kuva tariki 04 kugeza 09 Kamena 2019.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball “FERWABA”, baratangaza ko iri rushanwa mpuzamahanga ry’uyu mwaka wa 2019, bateganya ko rishobora kuzitabirwa n’amakipe agera kuri 15 mu kiciro cy’abakuru, arimo 8 y’abagabo na 7 y’abagore.

Aganira n’Imvaho Nshya, Mugwaneza Habimana Claudette, Umujyanama mu bijyanye na Tekinike muri FERWABA, atangaza ko aya makipe y’abagabo n’abagore azashyirwa mu matsinda abiri (A na B). Iyi mikino ikaba izajya ibera kuri Sitade Nto i Remera ndetse na Salle y’imikino ya NPC.

Mu makipe yatumiwe kuzitabira iri rushanwa mu kiciro cy’abagabo ku makipe y’imbere mu gihugu ni ayasoje ari muri ane ya mbere muri shampiyona ayo ni; Patriots BBC, REG BBC, Espoir BBC na APR BBC. Ayo hanze yemeye kuzitabira ni; PJB na Terreur (RDC), Embakassi Pride (Kenya) na Newstars (Burundi).

Mu bagore amakipe yatumiwe kuzitabira y’imbere mu gihugu ni ari mu myanya 3 ya mbere muri shampiyona ari yo; The Hoops Rwanda Girls Team BBC, APR BBC na IPRC Huye BBC. Amakipe yemeje kuzitabira yo hanze ni; PJB (RDC), Berco Stars na Les Gazelles (Burundi) na Scandinavia (RDC).

Mu kiciro cy’abakanyujijeho yatumiwe y’imbere mu gihugu mu kiciro cy’abagabo ni Espoir BBC, UGB, Patriots BBC, CSK, APR BBC na Oxygen. Ayo hanze yemeye kuzitabira ni; Bakolo na BCGB (RDC) na Champions (Burundi).

Mu bagore amakipe y’imbere mu gihugu yatumiwe hari REG BBC, RSSB BBC, n’ikipe y’abakanyujijeho yo mu Rwanda ndetse iyo hanze yemeye kuzitabira ni; Women Burundian Players (WBP) y’i Burundi.

Iri rushanwa ryo kwibuka ry’uyu mwaka wa 2019, rifite umwihariko w’uko rigiye gukinwa rimwe gusa dore ko ryari risanzwe rikinwa mu byiciro bibiri, aribyo irihuza amakipe y’imbere mu gihugu ari naryo ryavagamo amakipe yakinaga iruhanwa mpuzamahanga.

Mu 2018, REG BBC yegukanye igikombe k’irushanwa ry’imbere mu gihugu mu bagabo naho APR BBC igitwara mu bagore. Ni mu gihe irushanwa mpuzamahanga ryatwawe na REG BBC itsinze Patriots BBC amanota 73 kuri 67 naho APR BBC igitwara mu bagore itsinze IPRC-Huye BBC.

Abakinnyi ba REG BBC bishimira igikombe k’irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka begukanye mu 2018

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.