Basketball: Abazakina imikino y’urubyiruko bakomeje imyitozo

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Mar 28, 2019

Umukino wa Basketball mu kiciro cy’abakina ari 3 “Basketball 3×3” ni umwe mu mikino izakinwa mu irushanwa   y’urubyiruko ku rwego rw’akarere ka 5 “ ANOCA ZONE 5 Youth Games  2019”  rizabera i Huye kuva tariki 02 kugeza 06 Mata 2019.

Abakinnyi bose bazaserukira u Rwanda bari kumwe n’umutoza Mutokambali

Nk’uko tubikesha ishyiramwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”,  abakinnyi bazaserukira u Rwanda bakomeje imyitozo.

Aba bakinnyi bafite hagati y’imyaka 16 na 18 ni  Butera Hope, Ineza Sifa Joyeuse, Iryimanivuze Deborah na  Mwizerwa Faustine ku ruhande rw’abakobwa ndetse na  Uwimana Jean De Dieu, Rutishisha Mudende Bruce, Nkundwa Thierry  na Irumva Landry  ku ruhande rw’abahungu. Umutoza akaba ari Mutokambali Moses.

Iyi mikino izaba ibaye ku nshuro ya mbere  izitabirwa n’abakinnyi  bagera kuri 300 baturutse mu bihugu 11 byo mu karere ka 5 hakiyongeraho n’u Bufaransa bwatumiwe kubera umubano mwiza uri hagati ya komite Olempike y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Muri iki kiciro cya Basketball ya 3, ibihugu bizahatana ni u Rwanda, Kenya, Somalia, Uganda, Tanzania, Burundi, Sudani y’Epfo, Sudani, Misiri n’ikipe y’impunzi.

Iyi mikino ikaba yarateguwe mu rwego rwo kumenyereza amarushanwa aba bakinnyi bakiri bato kuko mu minsi iri imbere aribo bazaba baserukira ibihugu byabo mu marushanwa atandukanye mu byiciro byose. Ni n’umwanya mwiza kandi   wo gutoza uru rubyiruko  indangagaciro  zigamije ubumwe, ubwiyunge n’imibanire  myiza.

Ikipe y’abahungu ubwo bari mu myitozo

Ikipe izaserukira u Rwanda mu bakobwa