19°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Basketball: Abatoza 30 ni bo bitabiriye amahugurwa y’ikiciro cya kabiri

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 07-05-2018 saa 09:10:43
Abatoza 30 b'umukino wa Basketball ni bo bitabiriye amahugurwa y'ikiciro cya kabiri

Kuva ejo hashize tariki 6 kugeza 11 Gicurasi 2018, abatoza 30 baturutse mu makipe atandukanye y’umukino wa Basketball bari mu mahugurwa yo gushaka uruhushya rwo gutoza rw’ikiciro cya kabiri “Level II”.

Abatoza 30 b’umukino wa Basketball ni bo bitabiriye amahugurwa y’ikiciro cya kabiri

Aya mahugurwa yateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda ku bufatanye n’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Basketball “FERWABA”, arimo gukoreshwa n’impuguke akaba na Perezida w’Inama y’abatoza yoherejwe n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Basketball  muri Afurika “FIBA Afrique”, Dr Cherif Med Habib ukomoka muri Tunisia.

Mu gutangiza aya mahugurwa, Amb. Munyabagisha Valens, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda yatangaje ko muri aya mahugurwa azaha ubumenyi aba batoza bityo bakazayasoza bafite ubushobozi bwo gutoza amakipe yabo.

Avuga ko aba batoza kandi bazafasha abandi batoza bo mu kiciro cyo hasi cyane ko ari bo bazabafasha mu gushaka abana bakiri bato. Ati “Amahugurwa nk’aya, turashaka ko abantu nk’aba bamaze kubona impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri bazagenda bakajya gutoza amakipe yabo ariko bakajya no gutoza abandi batoza bo mu kiciro cya mbere bazajya kubafasha gushaka impano mu bana”.

Amb. Munyabagisha Valens avuga ko abazitwara neza bakagira amanota meza bakava kuri kiciro cya 2 bakajya ku kiciro ya 3, ari bo bifuza ko bazavanamo abatekinisiye bazaza mu buyobozi tekinike bw’ikipe y’igihugu kugira ngo ishobore gutera imbere.

Nyirishema Richard, Visi perezida wa kabiri wa FERWABA, yavuze ko aya mahugurwa basanzwe bayategura gusa ko azatuma umubare w’abatoza wiyongera ndetse bunguke n’ubumenyi.

Akomeza avuga ko aya mahugurwa azafasha aba batoza kugira uburenganzira bwo gutoza amakipe yo muri shampiyona ndetse n’ikipe y’igihugu. Ati “Icyo tuba dushaka ni uko abatoza biyongera mu mibare biyongera no mu bushobozi, aha harimo abatoza bacu bari basanzwe ari abungiriza ariko batari bafite iyo mpamyabushobozi, ni ukuvuga ngo hari ubumenyi ariko nanone hari no kuba wemerewe no gutoza amakipe yo muri shampiyona n’ikipe y’igihugu”.

Mu gusoza aya mahugurwa y’iminsi itanu, hazabaho isuzuma kugira ngo bazabone mpamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.