Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

Basketball: Abatoza 18 ni bo babonye impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jun 20, 2018

Abatoza 18 bo mu makipe atandukanye y’umukino wa Basketball mu Rwanda ni bo batsindiye impamyabushobozi yo gutoza y’ikiciro cya kabiri “Level II” nyuma y’uko bari bakoze amahugurwa yabereye i Kigali kuva tariki tariki 6 kugeza 11 Gicurasi 2018.

Habimana Mugwaneza Claudette (ibumoso) Dr Cherif Med Habib (hagati) na Munyaneza Joselyne bahabwa impamyabushozi z’uko bitabiriye amahugurwa

Aya mahugurwa yari yateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” yatanzwe na Dr Cherif Med Habib ukomoka muri Tunizia akaba ari impuguke ndetse na Perezida w’Inama nkuru y’abatoza yoherejwe n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Basketball muri Afurika “FIBA-Afrique”.

Nyuma y’uko hakozwe isuzuma mu gusoza aya mahugurwa y’aba batoza, FIBA Afrique yemeje ko abatoza 18 muri 30 bitabiriye ari bo batsindiye impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri.

Nk’uko byatangajwe na Amb. Munyabagisha Valens, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda mu gutangiza aya mahugurwa, aba batoza 18 batsindiye impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri ni bo n’ubundi bazakora andi mahugurwa azabahesha impamyabushobozi y’ikiciro gikurikiraho.

Abatoza 18 batsinze

Hari Mbazumutima Charles na Mugisha Igor Keys (APR WBBC), Mugunga Louis (CSK BBC), Mwiseneza Maxime (Espoir BBC), Nkusi Aime Karim (APR BBC), Mutemberezi Thaddé (GHA), Ngwijuruvugo Patrick (REG BBC), Uwintoni Emmanuel (Ubumwe BBC), Muhoza Eric (IPRC-Kigali BBC), Munyaneza Joseline (IPRC-South Women), Kadamage Olivier (St Patrick), Rukiramacumu J. Aimé (The Hoops), Habimana Mugwaneza Claudette (Ubumwe BBC), Karemera Jean Claude (Rusizi BBC), Birori Gilbert (Riviera HS), Muinuka Henry (Patriots BBC), Uwineza Valery ndetse na Habiyambere Patrick.