20°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Basketball: Hasojwe amahugurwa y’abatoza y’ikiciro cya kabiri

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 13-05-2018 saa 11:43:29
Abatoza 30 basoje amahugurwa yo gushaka uruhushya rwo gutoza rw’ikiciro cya kabiri“Level II”.

Kuva tariki 6 kugeza 11 Gicurasi 2018, habaye amahugurwa y’abatoza 30 baturutse mu makipe atandukanye y’umukino wa Basketball yo gushaka uruhushya rwo gutoza rw’ikiciro cya kabiri “Level II”.

Abatoza 30 basoje amahugurwa yo gushaka uruhushya rwo gutoza rw’ikiciro cya kabiri“Level II”.

Aya mahugurwa yari yateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda ku bufatanye n’ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball “FERWABA”, yatanzwe n’umunyatuniziya Dr Cherif Med Habib, impuguke akaba na Perezida w’Inama nkuru y’abatoza yoherejwe n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Basketball muri Afurika “FIBA Afrique”.

Mu gusoza ayo mahugurwa, Rwemalika Felecite, Visi Perezida wa Komite Olempike yatangaje ko aya mahugurwa aba ari ngombwa ko abaho kubera ko atuma abatoza bagira ubundi bumenyi bunguka mu mukino wa Basketball.

Yagize ati “Buri gihe twemerera abantu guhora bihugura kuko ibintu bigenda bihindagurika, rero ni byiza ko na bo bahugurwa nk’abatoza, ni ukuvuga ngo biyongereye ubumenyi kandi barushijeho kumenya n’ibindi batari bazi”.

Rwemalika asobanura ko aya mahugurwa atuma bagira abatoza bafite inararibonye kandi bifitiye ikizere n’ahanini bahita batangira amakipe yabo kugira ngo bagire umusaruro batanga.

Visi Perezida wa kabiri wa FERWABA, Nyirishema Richard yasabye aba batoza ko  ubumenyi bahawe budakwiye kuguma mu mpapuro gusa ahubwo ko bakwiye kubishyira mu bikorwa bahereye mu makipe batoza kandi bagahozaho mu kwihugura kuko impamyabushobozi ntabwo iba ihagije.

Mu gusoza aya mahugurwa yitabiriwe n’abatoza b’abagabo 28 n’abagore babiri hakozwe isuzuma kugira ngo bazabone impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri gusa ibyavuyemo muri iryo suzuma bizamenyeka nyuma y’iminsi 10 kuko bigomba kubanza kwemerwa na FIBA.

 

 

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.