Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Bashimiwe igikorwa bakoze cyo kugaragariza abaturage ibibakorerwa

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Mar 5, 2018

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi mu rwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), Kangwagye Justus, ashima igikorwa k’imurikabikorwa k’imiryango itari iya Leta kuko ngo gihuje na gahunda ya Leta ifite cyo kwereka abaturage ibyo ibakorera.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi mu rwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), Kangwagye Justus ashima ko imurikabikorwa rya za ONG

Kangwagye avuga ko hari igihe imiryango itari iya Leta iza gukorera mu gihugu, abaturage bakabona itambuka mu modoka batazi iyo iva n’aho igana, ibyo ikora, ariko kuri ubu bikaba byarahindutse.

Akomeza avuga ko hari n’indi yiyandikisha, ikavuga ko ikorera abaturage, igateganya ibyo izabagezaho, none iryo murikabikorwa rikaba ribaye umwanya mwiza wo kubibatangariza.

Agira ati: “Iki gikorwa ni umwanya mwiza wo gukomeza kunoza ubufatanye bw’iyo miryango na Leta kuko hari n’inzego za Leta zitegura gufatanya n’iyo miryango muri gahunda zifitiye abaturage akamaro. Ni umwanya mwiza ngo buri wese amenye umufatanyabikorwa we, ndetse ni n’ikerekezo igihugu kihaye cyo kumurika ibyo gikora, gukora neza no gukorera mu mucyo”.

Ashimira iyo miryango uruhare igira mu kubaka igihugu no gufatanya mu nzira y’ubutabazi, kandi no kuba imbaraga zayo zariyongereye ku buryo ari umusanzu ukomeye mu gufatanya n’imbaraga z’Abanyarwanda mu gukomeza kugiteza imbere.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itari iya Leta ikorera mu Rwanda, Uwamariya Josephine atangaza ko kumurika ibikorwa  bigira impinduka ku iterambere ry’igihugu, bigafasha abaturage gutera imbere kuko bibonera ibibakorerwa bakabitangaho ibitekerezo.

Uwamariya yongeraho ko ibyo bamurika bigira uruhare mu kuzamura iterambere ry’igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage bikaba bigira uruhare mu kuziba icyuho cyariho.

Rose Iyadede ukorera umuryango SOS Rwanda, avuga ko imurikabikorwa rya za ONG ryababereye umwanya mwiza wo kugeza ku banyarwanda ibikorwa bagenera urubyiruko ngo rwiteze imbere, gufasha amatsinda y’abantu kugana ibigo by’imari ngo babashe kwiteza imbere.

Agira ati:Uretse kugaragaza ibi bikorwa kandi ni n’umwanya mwiza wo kumenyana n’abandi bagize indi miryango no kungurana ibitekerezo bibafasha kunoza inshingano zabo kurushaho”.