Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Baributswa ibyiza byo gukorera ubuhinzi bwa kawa mu kiswe ‘zoning’

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 02-07-2019 saa 07:23:04
Abahinzi ba kawa mu Karere ka Nyamagabe bakurikiye ibiganiro (Ifoto Nshimiyimana E)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buributsa abahinzi ba kawa ko bakwiye kwitabira gukorere ubuhinzi bwa kawa bakora muri za zone cyangwa ibice baherereyemo kuko ari byo bizabafasha muri byinshi bijyanye no guteza imbere ubuhinzi bakora.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kabayiza Lambert avuga ko hari ibibazo abahinzi ba kawa biteza bitewe no kutitabira kwitabaza uburyo bwabashyiriweho bukwiye kuba bibarinda ibyo bibazo.

Yagize ati ‟Ntabwo nzi niba abahinzi muri aha mubizi neza kugira ngo dukomeza gusigasira ubuhinzi bwa kawa twita no kubwiza bwayo tuba twifuza ko muba muri za zone uduce muherereyemo mukagira uruganda mukorana rubegereye bigatuma mukorana mutavunika.”

Kabayiza avuga ko iyo bimeze gutyo, ubuyobozi bugirana amasezerano n’uruganda rwo mu gace runaka rugahabwa amabwiriza y’ibyo rukwiye kuba rufasha abahinzi mu iterambere ry’ubuhinzi bwa kawa.

Ati: ‟Iyo abaturage bakora n’uruganda runaka bituma turuha amabwiriza y’ibyo babafasha nko kubagezaho amafumbire n’ibindi ariko iyo tugiye mu kajagari ukaba wafata kawa ukayitindana ntuyigeze ku ruganda mukorana wibwira ko hari undi uzakuyikenera cyangwa ukibwira ko nibura ku ruganda igiciro kiza kuzamuka uko uyitindana niko uba wangiza uburyohe bwa kawa.‟

Avuga ko iyo abahinzi batindanye ikawa ntimere neza bibateza ibibazo batazi, ati: ‟Nk’ubu mu karere kacu ntabwo turumva uruganda rwafatanyije n’abahinzi maze ngo rubahe ubwasisi (agahimbazamushyi) kandi iyo mwagurishije n’inganda zizwi neza hari amafaranga agomba kugarukira abahinzi bakorana n’izo nganda.”

Yunzemo ati ‟Ariko biragoye iyo tutubahirije bwa buryo twavuze ngo mukorane n’uru ruganda kugira ngo mubashe kumenyana bamenye ibiro bwatanze kandi mwirinda akajagari ko gukorana n’abantu batandukanye, kuko nufata kawa ukayijyana i Nyanza iyindi ukayijyana ahandi no mu mirenge itandukanye ntabwo bizatuma tunamenya ingano nyir’izina wa muhinzi yabonye cyangwa yahaye uruganda. ‟

Gusa ngo abahinzi bubahirije amabwiriza si ko byamera, ati ‟Ariko ukoranye na rumwe twajya kuri rwa ruganda, tukavuga ngo dore wakoranye n’abahinzi bangana gutya, aba bahinzi turashaka ko mubafasha mu bikorwa bitandukanye.

Ariko ibyo ni ahanyu kugira ngo mwemere zone mwashyizwemo kandi muyikoreremo.‟

Avuga ko ibyo abaturage nibamara kubigira umuco aribyo bizafasha ubuyobozi kureba niba koko inganda zakoze ibyo zari zikwiye kuba zikorera abaturage.

Avuga kandi ko ibi binabangamira inganda kuko ngo bitoroha guhuriza hamwe kawa zahinzwe mu misozi atandukanye amaze ngo zigaragare neza, ariho ahera asaba ko bakwiye kujya bagira ahantu runaka bashyira kawa iva mu gace kamwe kuko bituma kawa igaragara neza.

Avuga ko kuvangavanga kawa zaturutse ahantu hatandukanye bituma zitagaragara neza muri rusange kandi n’uburyo ntibwumvikane neza.

Muri rusange yibukije abahinzi kutavanga kawa n’indi myaka abasaba no gukomeza kuyibyaza umusaruro ndetse uwo inaniye kuyitaho akaba yayiha umuturanyi we cyangwa uruganda rukayitaho bakagabana umusaruro.

Abahinzi ba kawa mu Karere ka Nyamagabe bakurikiye ibiganiro (Ifoto Nshimiyimana E)

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.