Barashimira Leta yabegereje serivisi zo gukingiza no kuboneza urubyaro

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 03-06-2019 saa 07:34:48
Mukantwari Alphonsine akingiza umwana we

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, ababyeyi bafite abana bari hagati y’umunsi umwe kugeza ku mezi 15 baba babukereye bitabiriye gahunda zo gukingiza ku Kigo Nderabuzima cya Rusatira mu Karere ka Huye, by’umwihariko abadashobora kuboneka mu minsi y’imibyizi kubera imirimo.

Mbere yo gukingira abana, abaganga babanza gusobanura indwara abana bagomba gukingirwa kugira ngo agire ubuzima bwiza.

Hakurikiraho guhugura umubyeyi ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye kugira ngo abone amashereka yo konsa inshuro nyinshi zishoboka, ufite umwana urengeje amezi atandatu watangiye kugaburirwa imfashabere akigishwa uburyo bwo kuyitegura, yita ku isuku.

Banigishwa kuboneza urubyaro, ababishaka bagahita bahabwa uburyo bahisemo bujyanye n’igihe bumva bazongera gukenera gusama.

Ubundi butumwa bahabwa bubakangurira kugira ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) cyangwa ubundi bwishingizi, kugira ngo n’igihe umwana yarwaye babashe kumuvuza, cyangwa na bo babashe kwivuza.

Ikirenze kuri ibyo bakangurirwa kwipimisha indwara z’ibyorezo no kwivuza mu maguru mashya igihe cyose bafashwe n’uburwayi butunguranye.

Ababyeyi bavuganye n’Imvaho Nshya barashimira Leta y’u Rwanda yabegereje serivisi yo gukingiza ndetse no kuboneza urubyaro, bakaba bazihabwa ku buntu kandi bakazibona bitabagoye.

Ntawukibyara atazi akamaro ko gukingiza umwana

Ababyeyi baje gukingiza abana babo indwara zinyuranye bemeza ko gukingiza umwana ari ukumutegurira ahazaza heza, kuko bimurinda indwara akazakura afite impagarike nzima ndetse n’ubwenge bushyitse.

Bavuga ko umwana akingizwa akivuka, yujuje ukwezi n’igice, yujuje amezi abiri n’igice, yujuje amezi atatu n’igice, ku mezi ikenda ndetse n’urwo gushimangira nyuma y’amezi 15.

Inshuro ya mbere abana bakingirwa igituntu n’imbasa, inshuro ya kabiri n’iya gatatu bagakingirwa imbasa, kokorishi, agakwega, umwijima, indwara z’ubuhumekero (pneumocoque), indwara z’impiswi n’akaniga.

Ku mezi ikenda umwana akingirwa iseru na rubéole (soma rubewole/indwara y’ubuheri ihuje ibimenyetso n’iyitwa rougeole), hanyuma ku mezi 15 agahabwa urukingo rwo gushimangira urw’iseru n’urwa rubewole.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya, bagaragaje ko ubumenyi bafite ku nkingo babuhabwa guhera ku Bajyanama b’Ubuzima, ku mavuriro y’ingoboka (Postes de Santé), ku bigo nderabuzima, mu bitangazamakuru ndetse no mu nama zitandukanye.

Bagiriwabo Eugenie waje gukungiza urukingo rw’amezi 15 aturutse mu Kagari ka Byinza Umurenge wa Kinazi, mu Karere ka Huye, yatangaje ko ubu bamaze gusobanukirwa n’uko hari indwara bagomba kurinda umwana kuko zigira ingaruka zikomeye.

Yagize ati: “Kuba tubona inkingo ni amahirwe kuko kera inkingo zitaramenyerwa cyane wasangaga hari abana bamugazwa na zimwe muri izo ndwara ugasanga ababyeyi babo bavuga ko barozwe, iyo yari imyumvire ikiri hasi.”

Bagiriwabo Eugenie yishimira ko abana batanu yabyaye bose yabakingije neza bakaba bafite ubuzima bwiza

Mukarusine Liberata waje gukingiza urw’amezi abiri n’igice yongeyeho ati: “Hari indwara nyinshi z’inzaduka bigoye kuvuga ko wazirinda utazikingiwe. Uko Isi ihinduka ni ko indwara zigenda ziyongera, ikiza ni uko Leta y’u Rwanda idushakira inkingo zazo kugira ngo abana bacu batazazirwara.”

Mukarusine Liberata avuga ko indwara zo gukingizwa zabaye nyinshi

Mukantwari Alphonsine waturutse mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye, akaba yari aje gukingiza urw’amezi atatu yongeyeho ati: “Imyumvire yarahindutse haba kuri twe no ku batubyaye. Aho ntuye abantu bakuru ni bo banshishikariza kutarenza umwana wange urukingo na rumwe.”

Mukantwari Alphonsine akingiza umwana we

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko hashize imyaka isaga 10 abana bakingiye barenga 95%, abatuye mu Mujyi wa Kigali bakaba bitabira gukingiza ku kigero cya 96,1%, abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba bari kuri 95,1%, mu Ntara y’Amajyaruguru bari kuri 94,8%, mu Ntara y’Amajyepfo bari kuri 94,5% mu gihe Intara y’Iburengerazuba ari bo bakiri kuri 89,8%.

Biteganyijwe ko guhera mu mwaka wa 2020, hagiye gutangizwa ikoranabuhanga ryibutsa ababyeyi igihe cyo gukingiza, aho ufite umwana uri mu gihe cyo gukingizwa wese azajya yohererezwa ubutumwa bugufi kuri terefoni bwunganira ubukangurambaga bukorwa n’Abajyanama b’Ubuzima umunsi ku munsi.

Kuboneza urubyaro ntibigifatwa nko kuruhagarika

Abaturage bagaragaza ko bamaze gusobanukirwa akamaro ko kuboneza urubyaro ku buryo abenshi basigaye bajya kubyisabira kugira ngo bategure ahazaza heza h’umuryango bafite amagara mazima.

Mukantwari Alphonsine ati: “Nafashe uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’ibinini nkimara kubyara, bituma nonsa umwana wange igihe kirekire akabasha gukura afite imbaraga. Mu mezi atatu nzagenda mpindure bantere urushinge cyangwa bampe agapira k’imyaka itatu cyangwa itanu ku buryo nzatwita undi nabiteguye.”

Murerayire Marigarita w’imyaka 59 y’amavuko waje ku ivuriro gukingiza umwuzukuru we wabyawe n’umwe mu bana be uko ari umunani, yongeyeho ko kubyara ubu bitoroshye agereranyije n’uko byari byifashe mu gihe cyabo.

Yagize ati: “Kera twatungaga inka nyinshi abana bakabona amata ariko ubungubu urabyara umwana ukagomba kuyamugurira. Ubu ndarebera ku buzukuru bange, no kubambika biravuna, bambarira amafaranga yambikaga umuryango mu gihe cyacu.”

Murerayire Marigarita ahamya ko kubyara by’iki gihe bisaba kuba uzi neza inshingano zo kurera

Mitali Beatha Umuyobozi w’Ikingo Nderabuzima cya Rusatira, ashimangira ko bamenye agaciro ko kubyara abo bashoboye kurera.

Ati: “Imyumvire igenda ihinduka. Ikitwereka ko ababyeyi bagenda babyumva neza ubona uburyo bwo kuboneza urubyaro bwarazamutse kuko nk’ubu muri zone yacu turi ku kigero cya 61.5% by’ababyeyi bagomba kuboneza urubyaro baruboneza.”

Mitali Beatha Umuyobozi w’Ikingo Nderabuzima cya Rusatira

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima yihaye intego yo gukangurira Abanyarwanda kuboneza urubyaro, abitabira uburyo butandukanye bwo kuruboneza bakava kuri 72% bakagera kuri 82% bitarenze mu mwaka wa 2024.

Uburyo bwo kuboneza urubyaro bushishikarizwa abashakanye buri mu bice bibiri by’ingenzi ari byo ubukoresha imisemburo (ibinini, inshinge…) n’ubudakoresha imisemburo.

Uburyo budakoresha imisemburo cyangwa ubukumira bubarirwamo gukoresha agakingirizo, kubara iminsi y’uburumbuke ukoresheje urunigi, agapira ko mu mura (IUD/ Intrauterine device), kwifungisha burundu ku bagore n’abagabo, gukoresha urwugara n’akugara k’inkondo y’umura mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, kwiyakana (coitus interromptus).

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.