Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Barashima ubukangurambaga bw’isuku bwatumye bahindura imibereho

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 10-06-2019 saa 09:42:01
Rukikampunzi Gerald avuga ko bafite umuhigo wo kugira ubwiherero buboneye kandi bazawesa

Guverinoma y’u Rwanda yashyize ingufu mu bukangurambaga bw’isuku kuko byagaragaye ko isuku ari urukingo rw’indwara nyinshi zikomoka ku mwanda. Muri gahunda zitandukanye zihuza abaturage n’abayobozi ntihajya haburamo inyigisho zirebana n’isuku, kandi ni uburyo bwiza butanga umusaruro mu mibereho y’abaturage.

Imvaho Nshya yaganiriye na bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero bagaragaza ko bacengewe n’inyigisho bahabwa kandi bishimira ko zabahinduriye ubuzima.

Basobanukiwe ibihe by’ingenzi byo gukaraba intoki

Yankurije Xaverine utuye mu Mudugudu wa Rugarambiro mu Kagari ka Runyinya, ni umubyeyi w’imyaka 54. Urugo rwe ruri mu zatoranyirijwe kuba ingo mbonezamikurire y’abana bato (Home Based ECD), avuga ko imibereho ye yahindutse bitewe n’ubumenyi yavomye mu bukangurambaga bw’isuku.

Yagize ati: “Kera umuntu yavaga mu bwiherero akumva ibyo gukaraba intoki nta cyo bimubwiye, ariko twasobanukiwe ko ugomba gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, waba uri umubyeyi ufite umwana muto, igihe yitumye umaze kumuhanagura ugomba gukaraba intoki, waba ugiye kumwonsa na bwo ukazikaraba kugira ngo utamwanduza indwara, igihe ugiye gutegura amafunguro na mbere yo kurya, n’ikindi gihe wumva ko zanduye”.

Gutegura indyo yuzuye kandi ifite isuku

Yankurije avuga ko gutegura amafunguro wita ku isuku bitagomba gusigana no kwita ku ndyo yuzuye. Ati: “Ifunguro rigomba guteguranwa isuku kandi rigizwe n’indyo yuzuye kugira ngo wirinde indwara zikomoka ku mwanda n’iz’imirire mibi”.

Yakomeje agira ati: “Ibiribwa iyo ugiye kubiteka urabanza ukabisukura; ukabironga n’amazi meza, ukabiteka bigashya neza. Iyo ugiye gufungura, ukoresha amasahane yumutse, uba wayogeje kare n’amazi meza n’isabune ugashyira ku kameza cyangwa ku gatanda kabugenewe ku zuba akumuka kugira ngo niba hari mikorobe zasigayeho zipfe”.

Ku bijyanye n’amazi yo kunywa, avuga ko na ho imyumvire yahindutse bitakiri nka kera bavomaga ku iriba bagahita binywera batayatetse. Ati: “Namenye ko ngomba kunywa amazi meza nabanje kuyacanira mu isafuriya nziza akabira, nkayarekera muri iyo safuriya apfundikiye agahora, nkayashyira mu kajerikani gasukuye nkagapfundikira”.

Avuga ko guha agaciro isuku byahinduye byinshi mu mibereho ye kuko ubu atakirwara indwara zituruka ku isuku nke yakundaga kurwara.

Isuku y’ubwiherero

Nzayisenga Hillarie wo mu Mudugudu wa Rugarambiro, mu Kagari ka Runyinya, ni umwe mu batishoboye bubakiwe ubwiherero buboneye, yiyemeje kujya abugirira isuku kuko yamenye akamaro kayo.

Ati: “Ubwiherero nari mfite mbere bwarasenyutse ariko ntibwari bunujuje ibisabwa, nubakiwe ubundi bwiza buboneye, burasakaye, ndabusukura, ndabupfundikira nkanabufunga kugira ngo bidakurura amasazi ashobora kudutera indwara”.

Nzayisenga Hillarie yiyemeje kugirira isuku ubwiherero buboneye yubakiwe

Rukikampunzi Gerald utuye mu Mudugudu wa Buyungu, Akagari ka Gatare na we yavuze ko kugira ubwiherero buboneye bakunze kubikangurirwa bikaba n’umwe mu mihigo bahize mu Nteko y’Abaturage mu mudugudu wabo.

Ati: “Ubwiherero bumeze neza; busakaye, bupfundikirwa bukanakingwa, ni umwe mu mihigo twagarutseho mu nama twari turimo, kandi twiyemeje kuwesa […], isuku muri rusange ivugwaho kenshi kandi uko iterambere riza ubona ko hari byinshi bigenda bihinduka si nka kera”.

Rukikampunzi Gerald avuga ko bafite umuhigo wo kugira ubwiherero buboneye kandi bazawesa

Uko bita ku isuku ku mubiri

Abaturage batandukanye bagaragaza ko isuku yo ku mubiri na yo bayisobanukiwe, bitakiri nka kera umuntu yavaga guhinga akikuraho uburimiro gusa akumva ko nta mwanya afite wo kwiyuhagira buri munsi, akabikora nka rimwe mu cyumweru.

Nsabimana Bonaventure wo mu Mudugudu wa Rugarambiro, Akagari ka Runyinya yagize ati: “Kutiyuhagira buri munsi twasanze ari imyumvire ikwiye gucika, nkatwe b’abahinzi tuba twabize ibyuya byinshi turimo guhinga, biba ari ngombwa ko umuntu ahingura akiyuhagira kugira ngo umubiri umererwe neza. Kumara icyumweru cyangwa iminsi itatu utoze ntabwo ari byiza ni umwanda ukabije cyane”.

Akomeza avuga ko isuku ku mubiri igendana no kwambara imyambaro imeshe kandi yanitswe neza ku zuba kugira ngo udukoko dutera indwara dupfe.

Nsabimana Bonaventure n’umugore we Uwitonze Emeritha bavuga ko imirimo yo mu cyaro itagomba kubuza umuntu kwita ku isuku

Yagarutse ku nyungu bakuye mu kunoza isuku, ati: “Inyungu twakuye mu kunoza isuku; ntabwo tukirwaragurika, mbere wasanganga umuntu yishimagura ku mubiri ukabona uduheri turaje, abana bakarwara…”

Avuga ko we n’umuryango we biyemeje gukomeza kwita ku isuku kuko ari urukingo rw’indwara nyinshi kandi ko iyo umuntu atarwaragurika agera ku iterambere.

Isuku y’aho barara

Abaturage basobanukiwe ko isuku ikorwa hose n’aho kurara

Bamwe bibwiraga ko ibiryamirwa bimeswa ari uko bifite umwanda ugaragarira amaso, ariko basobanukiwe ko nubwo byaba bitagaragara ko byanduye haba harimo udukoko twinshi dutera indwara, ari ngombwa kubimesa kenshi.

Hari n’abibwiraga ko kurara aho babonye nta cyo bitwaye bigatuma batarwanya nyakatsi ku buriri kandi batanabuze ubushobozi nkuko bigarukwaho na Uwambajimana Perpetue utuye mu Mudugudu wa Rugarambiro.

Ati: “Nyakatsi ku buriri numvaga nta cyo itwaye, kuba nari nyifite si uko nari mbuze ubushobozi bwo kugura matora, ubu nyakatsi narayirwanyije kuko namenye ko atari nziza ku buzima”.

Akomeza avuga ko yita ku isuku y’ibiryamirwa, akabimesa n’amazi meza n’isabune, akabyanika bikuma neza, agasukura icyumba araramo n’inzu yose muri rusange.

Kwita ku isuku bigendana no kurwanya imirire mibi

Uwitonze Emeritha wo mu Mudugudu wa Rugarambiro, Akagari ka Runyinya, ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, avuga ko hari gahunda nyinshi zihuza abaturage zirimo n’Igikoni cy’Umudugudu, bagatozwa kugira isuku no gutegura indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Ati: “Ubu utegura ifunguro uzirikana ko hagomba kuba harimo ibitera imbaraga, ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri”.

Tuyishime Vestine wo mu Mudugudu wa Rugarambiro afite umwana muto atangiye guha imfashabere, ashima inyigisho bahabwa kuko zimufasha kwita ku mwana we ntarwaragurike.

Ati: “Iyo twagiye gukingiza abana no kubapimisha, duhabwa n’inyigisho zo kwita ku isuku, imirire y’abana n’ibindi […], ubu umwana wange yatangiye kurya imbuto, nzimutegurira neza nkazironga, nkareka zikumuka nkamugaburira, ibikoresho nkoresha na byo mbigirira isuku.

Sinshobora kumwonsa ntakarabye intoki, iyo nakoze imirimo ituma mbira ibyuya mbanza kwiyuhagira. Nita no ku isuku ye nkamwuhagira kabiri ku munsi, nkamwambika imyenda imeshe. Biramfasha kuko ntarwaragurika”.

Mukamana Soline ukuriye Ishami rishinzwe ubuzima mu Karere ka Ngororero, avuga ko bakomeje gukangurira abaturage kwita ku isuku kugira ngo indwara zikomoka ku mwanda, iz’imirire n’igwingira bikumirwe.

Ubukangurambaga babufashwamo n’Abajyanama b’Ubuzima bari muri buri mudugudu, na komite zatowe zishinzwe isuku n’imibereho y’abaturage zagiyeho kugira ngo zirusheho guteza imbere isuku by’umwihariko.

Ati: “Ni ugukomeza kwegera abaturage tukabasobanurira akamaro k’isuku, iyo ititaweho ni ho hava indwara ziterwa n’umwanda, zikaba zanatuma habaho imirire mibi n’igwingira ku bana bari munsi y’imyaka 5 by’umwihariko bari munsi y’imyaka ibiri”.

Isano iri hagati y’ isuku nke, imirire mibi n’igwingira

Mukamunana Alphonsine ushinzwe Ubuzima bushingiye ku bidukikije muri Minisiteri y’Ubuzima, avuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu bindi bihugu bugaragaza ko isuku nkeya ifite uruhare runini mu gutera indwara z’imirire mibi n’igwingira mu bana.

Ubushakashatsi bwagiye bukorwa mu Rwanda bwagaragaje ko mu turere dufite ikibazo k’isuku nkeya ari na ho usanga umubare munini w’abana bafite imirire mibi.

Ati: “Bisobanuye ko umwana agiye afata ifunguro ritateguranywe isuku; umubyeyi we ugiye kurimuha ntabanze gukaraba intoki cyangwa ngo anakarabye n’umwana mbere yo kumugaburira, umwana aragenda akarwara inzoka zo mu nda n’impiswi.

Mu byo umubiri wagombaga kubona za nzoka zirabyirira, iyo akomeje kurya ibiryo birimo umwanda, amara mato yakagombye gufata ibitunga umubiri agera aho akangirika kubera mikorobe agatakaza ubushobozi, ibyari gutunga umubiri bikajya bihita byisohokera, umwana agahorana impiswi zidakira, akagwa mu mirire mibi no mu igwingira hakavamo n’urupfu”.

Avuga ko kugeza ubu indwara z’inzoka zo mu nda n’impiswi ziri kuri 12% mu bana bari munsi y’imyaka itandatu y’amavuko. Imibare kandi yerekana ko muri rusange 18% by’Abanyarwanda ari bo bivuza indwara zikomoka ku isuku nke.

Mukamunana avuga ko Leta yafatiye ingamba ibibazo bijyanye n’isuku nke, imirire mibi n’igwingira mu bana kandi zitanga umusaruro.

Ati: “Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zirimo Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana bato (NECDP) ishinzwe guteza imbere imirire y’abana no kurwanya igwingira. Turakorana umunsi ku wundi, mu ngamba zishyirwaho mu kurwanya imirire mibi ntibashobora kwibagirwa n’izijyanye n’isuku”.

Arashishikariza Abanyarwanda kurushaho kwita ku isuku yaba ku mubiri, ku myambaro, ku biribwa, aho batuye n’ahabakikije, kuko isuku ari isoko y’ubuzima.

Muhimpundu Petronille avuga ko yita ku isuku y’ibiribwa kandi agateka indyo yuzuye

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.