Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Barasabwa gushyira imbere inyungu z’igihugu n’abaturage

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 28-01-2018 saa 07:52:37
Dr Ismael Buchanan, Umwarimu n'umushakashatsi muri Kaminuza akaba n'umuyobozi w'ishami rya Politiki muri kaminuza y'u Rwanda

Abagize ihuriro ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda barasabwa gushyira imbere inyungu z’igihugu n’iz’abaturage, aho gushyira imbere inyungu zabo bwite.

Dr Ismael Buchanan, Umwarimu n’umushakashatsi muri Kaminuza akaba n’umuyobozi w’ishami rya Politiki muri kaminuza y’u Rwanda

Ibi byavugiwe mu nama nyunguranabitekerezo yabahuje, ku wa Gatanu, tariki ya 26 Mutarama 2018, aho basesenguriye hamwe igitera amakimbirane ya politiki bakaza gusanga  ashobora guturuka ku gushyira imbere inyungu zabo no kwikunda, aho gushyira imbere inyungu z’igihugu n’abaturage.

Mwiza Esperance, ni umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, akaba akomoka mu Muryango wa FPR Inkotanyi, yagarutse kuri bimwe mu biteza amakimbirane, harimo kwikunda kuri bimwe no kwiyitiranya n’imitwe ya politiki bahagarariye no kutubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga amashyaka ya politiki barimo.

Ati:“Twe turi mu mitwe ya politiki dukwiye kubahiriza amabwiriza n’amategeko atugenga aho duherereye ndetse ntitwiyitiranye n’imitwe ya politiki turimo yatugejeje aho turi aha ikaduha inshingano ngo twumve ko turi hejuru yayo.”

Hon. Mwiza yatanze urugero rw’umuryango FPR Inkotanyi, akaba ari umwe mu bakomiseri bashinzwe sosiyete sivili, ati “ Ntibikwiye ko nigereranya na FPR, ndi hano ku bwayo, ni yo yampaye kuyihagararira aho ndi hano, ni yo yampaye inshingano, sinkwiye rero kwishyira hejuru, n’abandi bari mu yandi mashyaka babifate batyo.”

Yavuze ko amakimbirane mu mitwe ya politiki akunze kugaragara cyane mu gihe cyo gushyira abantu kuri lisiti z’abadepite mu mashyaka, aho utayibonyeho atangira kumva ko yarenganyijwe, uyiriho nawe akumva ko hari icyo arusha abatayigiyeho.

Hon. Yvonne Uwayisenga we yagarutse ku myitwarire igomba kuranga abayobozi itagomba kurangwa n’amakimbirane mu mashyaka, ahubwo bakarangwa n’ubugwaneza, gukunda igihugu n’abaturage.

Abari bitabiriye inama nyunguranabitekerezo bagarutse ahanini kuri bimwe bikunze guteza amakimbirane mu mitwe ya Politiki birimo ruswa ndetse banakomoza no ku bayobozi bashobora guteza amakimbirane mu bayoboke babo, aho kubayobora no kubagira inama nziza zubaka.

Yagize ati “Abanyapolitiki  aho bari hose bakwiye kumva ko igihugu ari cyo kiri hejuru, umunyapolitiki akaza aje kugikorera no kugiteza imbere nk’ukivukamo.”

Dr Ismael Buchanan wabahaye ikiganiro ku makimbirane ya politiki, yabagiriye inama yo kutishyira hanze mu gihe bagize ibyo batumvikanaho,  ko amakimbirane yo mu mashyaka yagombye gukemurirwa imbere muri yo aho gusakara hanze, gusa ngo abayagize bashobora kugisha inama mu gihe hari icyo batarimo kumvikanaho.

Yongeyeho ko politiki ikwiye kugendana n’indangagaciro  z’umunyarwanda kugira ngo irambe.

 

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.