Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Barasaba ko gushyirwa mu byiciro byashyingira ku makuru y’abaturage

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 29-03-2019 saa 10:21:55
Abaturage b'Umurenge wa Janja mu Karere ka Gakenke, baravuga uburyo bifuza ko ibyiciro bikorwamo

Abaturage bo mu Murenge wa Janja, Akarere ka Gakeke, Akagari ka Gakindo barasaba inzego zibishinzwe ko gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe byashyingira ku makuru y’imibereho batanze mu rwego rwo kwirinda ko hari uwajya mu kiciro kitamukwiye.

Ibi ni ibivugwa n’abaturage bagamije kunenga bimwe mu byakozwe mu kubashyira mu byiciro by’ubudehe birimo mu gihe gishize, aho bamwe muri bo bemeza ko hari amakosa yakozwe akwiye gukosorwa mu gushyira abantu mu byiciro bishya.

Kamuyange Alexie, ni umuturage w’Umurenge wa Janja, Akagari ka Gakindo avuga ko ubushize hari abantu bashyizwe mu kiciro cya gatatu batabikwiye, ngo hari n’abashyizwe mu kiciro cya mbere batabikwiye, aba baturage bagashyira mu majwi abayobozi b’inzego z’ibanze ko ari bo babashyize mu byiciro batagendeye ku makuru umuturage yabaga yatanze, ahubwo bakabeshya za mashini ko ari zo zabikoze.

Ati “ Mu mudugudu barabitegura, byagera hejuru uko bibiteguye siko bigaruka. Habanza kuba ijonjora mu mudugudu ariko ibigarurwa nyuma usanga bidafututse, twabaza abayobozi bakatubwira ko ari imashini zabikoze.”

Ku bijyanye n’uko abaturage basabwe kujya mu midugudu yabo bakungurana ibitekerezo ku byashyingirwaho mu gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe bivuguruye, uyu mubyeyi avuga ko bitarakorwa, ariko kandi agatanga igitekerezo ko mu kuvugurura ibyiciro batarenza bitatu, kandi buri muturage agashyirwa mu kimukwiye kijyanye n’amakuru y’imibereho ye.

Nizeyimana Cyprien na we yunze mu rya mugenzi we avuga ko mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe hashyingirwa ku mibereho nyayo y’umuturage n’amakuru yatanzwe mu nteko y’abaturage.

Yagize ati “ Dore nk’ubu njyewe mpingira amafaranga 500 ku munsi ariko banshyize mu kiciro cya 3 mu gihe mwarimu duturanye uhembwa buri kwezi ari mu kiciro cya kabiri.”

Mutebi Fayida nawe ni umuturage, avuga ko ibyiciro by’ubudehe byabanje kuba urujijo ku bw’amakuru yabanje gutangwa n’amazina byari byahawe agayitse bituma abantu banga kubijyamo.

Ati “ Mbere babwiraga umuntu ko bamushyize mu kiciro cy’abakene, akabyanga akavuga ko adashaka kujya mu kiciro cy’abakene. Ariko ngo ni uko batari bazi ingaruka zabyo n’icyo bigamije, aho baziboneye rero nibwo batangiye gukanguka basaba gushyirwa mu kiciro kibakwiye.”

Ku nshuro ya kabiri abaturage bashyirwa mu byiciro , Mutebi avuga ko batanze amakuru mu mudugudu ajyanye n’imibereho yabo, ariko ngo batangajwe n’uko abaturage benshi bo muri uyu Murenge wa Janja bisanze mu kiciro cya gatatu, abandi mu cya kane.

Mutebi yemeza ko amakuru yatanze yagombaga kumushyira mu kiciro cya gatatu ariko ngo yatangajwe n’uko yisanze mu kiciro cya 4.

Yongeraho ko iyo babazaga impamvu bashyizwe mu byiciro bitajyanye n’amakuru batanze, ngo abayobozi babasubizaga ko ari mashini yabikoze ataribo babikoze.

Ati “Turasaba ko ibyo tuvuze bizajya byandikirwa hagati yacu, ibivuyemo akaba ari byo bitangwa muri raporo, iyo mashini bavuga ko yadushyize mu byiciro ikoreshwa na nde?”

Mutebi arasaba ko ubutaha ibyiciro byazakorerwa mu mudugudu imbere y’abaturage bose, ikiciro umuturage yashyizwemo akaba ari cyo asohokamo muri Machine byandikirwamo.

Musabyimana Gratien avuga ko ibyiciro by’ubudehe by’ubushize byagaragayemo amakosa n’amarangamutima, anasaba ko byaba byiza bigizwe bitandatu, abantu uko basumbana akaba ariko bagenda babishyirwamo.

Ati “ Abantu bazashyirwe mu byiciro hakurikijwe imibereho yabo kandi ntibazongere kuvuga ko mashini ariyo yabigizemo uruhare kandi mashini zikoreshwa n’abantu.”

Asaba ko niba abaturage bashyize umuntu mu kiciro, akwiye kuba ari cyo azamo mu gihe byandikiwe no ku mashini.

Umuyobozi w’akagari ka Gakindo yemeza ko imashini atariyo yakoze ibyiciro by’ubudehe bicyuye igihe kuko byakozwe imbere y’abaturage bose bahibereye.

Avuga ko ubwa mbere bitangira, ngo abantu ntibashakaga kwemera ko ari abakene ahubwo bagasaba kwitwa abakene bifashije, ibyo ngo byaterwaga n’uko batari bazi icyo bigamije.

Ati “ Mashine siyo yakoze ibyiciro, ahubwo byatangiriye ku rwego rw’umudugudu abaturage bahibereye.Mbere abaturage batangaga amakuru batazi icyo agamije, kuko iyo bashyirwaga mu kiciro cy’abakene barabyangaga bakavuga ko bifuza kwitwa abakene bifashije.”

Uyu muyobozi avuga ko mu gihe cyo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe, abaturage bamaze kugaragaza ibyifuzo byabo, umudugudu ukicara ukwabo, basobanuriwe ko ibyiciro bizagaruka mu mudugudu bigakorwa mu maso y’abaturage bose, ahongo buri wese azahabwa ifishi, ikiciro umuturage ashyizwemo na bagenzi be kikandikwa ku ifishi ye, akanataha agisinyiye.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase atangaza ko ibyiciro by’ubudehe bigiye kuvugururwa bizashongira ku byifuzo by’abanyarwanda kandi ngo bizaza bigabanya ubukene mu buryo bufatika.

Ibi Minisitiri w’ubutegetsi yabivugiye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inama nyunguranabitekerezo ku mavugurura y’ibyiciro by’ubudehe yateranyije abakozi ba Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, LODA, itangazamakuru, sosiye sivili n’abandi bakorana bya na gahunda zo guteza imbere abaturage.

Yavuze ko iyi nama nyunguranabitekerezo igamije ibiganiro inzego zinyuranye mu rwego rwo gushyiraho ibyiciro bikora kandi bitanga ibisubizo bigabanya ubukene mu buryo bufati.

Ati “ Ntitugiye gushyiraho ibyiciro iki n’iki, ahubwo twifuza ibitekerzo biturutse mu banyarwanda banyuranye, bakaduha ibitekerezo, dutangiye ubukangurambaga mu baturage ngo batubwire uko bumve ibyiciro byakorwa.”

Abaturage b’Umurenge wa Janja mu Karere ka Gakenke, baravuga uburyo bifuza ko ibyiciro bikorwamo

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.