Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Bapfakurera yatorewe kuyobora PSF mu myaka itatu

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Feb 24, 2018

Umushoramari akaba n’umucuruzi ubimazemo imyaka 20, Bapfakurera Robert, yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF mu myaka itatu iri imbere ku mwanya wa Chairman, asimbura Benjamin Gasamagera.

Abagize Komite nyobozi nshya ya PSF ikuriwe na Bapfakurera Robert uwa mbere uhereye iburyo hagakurikiraho Gishoma Eric na Mukeshimana Eugenie bagiye kuyobora imyaka itatu iri imbere

Ni umwanya Bapfakurera yatoreweho ku majwi 137, mu matora y’abagize komite nyobozi ya PSF ku rwego rw’igihugu yabaye ejo hashize tariki 23 Gashyantare 2018, umwanya yahataniraga na Mubigiri Jeanne Françoise.

Chairman mushya wa PSF, Bapfakurera Robert, yavuze ko manda atorewe izarangira ibintu byinshi bikozwe birimo n’ibyo uwo asimbuye agiye atarangije.

Ati “Hari ikerekezo 2020, hari imyaka irindwi ya gahunda ya Guverinoma, ibikorwa by’iterambere na gahunda y’Imbaturabukungu EDPRS II, hari gahunda nyinshi za Leta ziriho, twebwe nk’abacuruzi tugomba kugiramo uruhare kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere kandi nticyatera imbere tudafatanyije, abayobozi ba PSF tukagira imikorere myiza, tukagira n’ubuvugizi bwiza tukagira n’amategeko mwumvikanye adufasha nk’abacuruzi twihuse kandi neza.”

Yabwiye abayobozi b’Urugaga PSF ku nzego zose bamaze ibyumweru bitatu batorwa ku nzego zitandukanye no mu mashami (chambres) bahagarariye mu rugaga PSF ko nibafatanya bagakorera hamwe bizatuma bihuta cyane mu iterambere ry’igihugu n’iry’abikorera muri rusange.

Chairman ucyuye igihe, Gasamagera Benjamin yavuze ko mu gihe amaze kuri uwo mwanya hari byinshi byakozwe biteza imbere abikorera n’ubufatanye bwabo na Leta bikubiye mu bintu bine.

Ati:“Muri iyi myaka, PSF yahawe ijambo rikomeye ku buryo igishwa inama mbere y’uko ikemezo icyo ari cyo cyose kireba abikorera gifatwa ndetse urugaga rukaba ruhagarariwe muri njyanama zose z’igihugu. Ibi bidufasha gukurikirana inyungu n’ibibazo by’abikorera muri izo nzego, mu buryo bwihuse kandi butaziguye.”

Mu bibazo izo nzego zatumye bikemurwa birimo ikurwaho ry’umusoro ku modoka zitwara abantu barenze 30, ikurwaho ry’umusoro ku nyungu (VAT) kuri serivisi zijyanwa hanze y’u Rwanda, ubuvugizi bukomeye bwakozwe kugira ngo itegeko ry’umurimo rihindurwe ku buryo rirengera umukoresha n’ibindi.

Yagaragaje ko uruhare rw’abikorera mu ishoramari ryo mu mishinga ifatika y’igihugu n’abikorera bashishikarijwe kwibumbira hamwe kugira ngo babashe gushora imari ku mishinga minini, bitanga umusaruro ku buryo ishoramari ry’abikorera bato bishyize hamwe rimaze gukora imishinga irenga 86 ingana n’amafaranga miliyari 155 z’amafaranga y’u Rwanda bashoyemo.

Yavuze ko ibindi inteko rusange ya PSF yari yasabye ko byakorwa birimo kugabanya guhora PSF itegereje abaterankunga ku ngengo y’imari yayo, kugira ngo babashe kuzuza inshingano, ubu mu ngengo y’imari yayo uruhare rw’abaterankunga rusigaye rungana na 33% ruvuye kuri 54% mu 2013 atunga urugaga akaba ava mu misanzu y’abanyamuryango no muri serivisi urugaga rutanga.

Mu bandi bayobozi bagize komite nyobozi ya PSF batowe harimo Visi-Perezida wa mbere, Gishoma Eric watowe ku majwi 125 na Visi-Perezida wa Kabiri Mushimiyimana Eugenie watowe ku majwi 144.