Banki y’Isi yahaye u Rwanda inguzanyo ya Miriyoni 200$ yo guteza imbere uburezi

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 02-08-2019 saa 08:54:10
Minisitiri Ndagijimana (iburyo) n'uhagarariye Banki y'Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal, bashyira umukono ku masezerano y'inguzanyo izateza imbere ireme ry'uburezi (Foto Gisubizo G)

Banki y’Isi yahaye Guverinoma y’u Rwanda inguzanyo ya miriyoni 200 z’amadorari, ni ukuvuga hafi miriyari 180 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu mishinga yo guteza imbere ireme ry’uburezi bw’ibanze, ibikorwa remezo ndetse no kongera ubushobozi bwa mwarimu.

U Rwanda rwashyikirijwe iyo nguzanyo kuri uyu wa 1 Kanama 2019.

Amasezerano akubiyemo ibizakoreshwa ayo mafaranga yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana n’uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko aya mafaranga azifashishwa mu guteza imbere urwego rw’uburezi, agira ati: “Aya mafaranga tugurijwe azagira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi bw’ibanze, kubaka amashuri, kuzamura ubumenyi bwa mwarimu no kugabanya ubucucike mu mashuri”.

Yakomeje avuga ko ayo mafaranga azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye harimo kubaka ibikorwa remezo nk’amashuri, ubwiherero, ibikoresho, kuzamura ireme ry’uburezi bw’ibanze kuva ku mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye no kubaka ubushobozi bwa mwarimu.

Minisitiri Ndagijimana kandi yagarutse ku gaciro k’ibikorwa ayo amafaranga azifashishwa bigamije kongera ireme ry’uburezi, kugabanya ubucucike mu mashuri n’urugendo umwana akora avuye mu rugo ajya ku ishuri.

Ati: “Ni inkunga ikomeye idufasha gushyira mu bikorwa zimwe mu ntego twiyemeje muri gahunda y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere mu rwego rw’uburezi.”

Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal, yavuze ko yishimira iterambere urwego rw’uburezi mu Rwanda rugezeho, by’umwihariko intambwe rwateye mu kugeza uburezi bw’ibanze kuri bose.

Ati: “Hari impamvu nyinshi zituma nishimira gushyira umukono kuri uyu mushinga ugamije iterambere ry’u Rwanda kubera ko ugamije kubaka aheza hazaza h’uburezi mu Rwanda cyane cyane ko urubyiruko ruzagira uruhare ku iterambere ry’imiryango n’ubukungu bw’Igihugu n’akarere.”

Yakomeje avuga ko ayo mafaranga azifashishwa by’umwihariko mu kugabanya umubare w’abana bata ishuri kubera impamvu zitandukanye zirimo gukora urugendo rurerure bajya ku ishuri. Akaba asanga buri gihugu kugira ngo giteze imbere ireme ry’uburezi bigisaba kwita ku banyeshuri, aho bigira n’ibyo bakenera byose ndetse n’imibereho ya Mwarimu harimo no kumwongerera ubumenyi.

Biteganyijwe ko hazubakwa ibyumba by’amashuri ibihumbi 11 n’ubwiherero 14 680, bingana na 50% by’ibikorwa remezo urwego rw’uburezi mu Rwanda rukeneye. Abarimu na bo bazongererwa ubumenyi kubera ko abarimu bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo kwigisha bazi icyongereza, imibare cyangwa siyansi bitanga ikizere cy’uburezi bwiza.

Iyi nguzanyo u Rwanda rwahawe ruzayishyura mu myaka 38 ariko rukaba rusonewe imyaka itandatu kandi rukazayishyura hariho inyungu ya 0,75%.

Minisitiri Ndagijimana (iburyo) n’uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal, bashyira umukono ku masezerano y’inguzanyo izateza imbere ireme ry’uburezi (Foto Gisubizo G)

 

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

One Comment on “Banki y’Isi yahaye u Rwanda inguzanyo ya Miriyoni 200$ yo guteza imbere uburezi”

  1. Nizereko aya ariyo azakoreshwa mukubaka ibyumba by’amashuri byatangijwe uyu munsi bisaga ibihumbi 22 bigiye kubakwa mugihugu hose. Hatazongera gusabwa umusanzu mubaturage bakiri mugihe cya COVID-19

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.