Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Banki y’Isi yagaragaje amahirwe y’abashoramari bakorera mu Rwanda

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL 

Ku ya Jun 20, 2018

Banki y’Isi ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere RDB, bashyize ahagaragara ubushakashatsi ku bashoramari bakorera mu Rwanda n’amahirwe aboneka ku isoko ryo mu gihugu kugira ngo habeho abashoramari bahamye.

Hategeka Emmanuel (uwa kabiri ibumoso) Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri RDB n’abandi bayobozi ba IFC (Foto RDB)

Mu bushakashatsi bugaragaza ishoramari ry’u Rwanda nk’irishingiye ku masosiyete atandukanye yohereza ibicuruzwa hanze nk’icyayi, imboga, ibikomoka ku buhinzi, amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubuvuzi.

Raporo igaragaza ibyakorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere n’uburyo bwakoreshwa nuko byashyirwa mu bikorwa n’uru rwego mu minsi iri imbere. Inagaragaza kandi ko umutekano uri mu gihugu, ufatwa nk’inkingi ituma abashoramari bishimira gukorera mu Rwanda.

Ubu bushakashatsi bunerekana ko u Rwanda ubwarwo ari isoko ryiza kubera umutekano rufite. Abashoramari barenga 92% bafite ubushake bwo gushora imari mu Rwanda, 45% muri bo bishimira kwagura ishoramari mu gihe 42% ubabona mu bafatanyabikorwa.

Nubwo ubu bushakashatsi bugaragaza uko ishoramari mu Rwanda ryagiye rizamuka, abashoramari 79% bagaragaza ko hakiri ikibazo cy’abakozi, ibyo bigatuma habaho imbago ku bikorwa by’ishoramari.

Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa RDB, yagize ati “U Rwanda rwakiriye ubushakashatsi kuko butagaragaza gusa igituma u Rwanda ruba igihugu cyoroshya ishoramari, ahubwo bunagaragaza uburyo Guverinoma y’u Rwanda ijya yerekana ahashorwa imari kugira ngo hakomeze habeho gukurura abashoramari.”

Ignace Bacyaha, umuyobozi wa IFC (International Finance Corporation: Ikigo cya Banki y’Isi gishyigikira Abashoramari) mu Rwanda avuga ko Banki y’Isi yavuze ko u Rwanda rukwiye gushyira imbaraga mu gutuma hakomeza kubaho ishoramari ari na ryo ryatumye iki gihugu kiyobora ibindi bihugu ku mugabane w’Afurika.

Ubushakashatsi mpuzamahanga bugaragaza ko sosiyete ziri hejuru ya 600 ari zo zifite ishoramari rikomeye. 42% by’izo sosiyete zishimira ko zashishikarijwe na RDB kugira ngo habeho n’amahirwe ari mu Rwanda ku ishoramari. Abashoramari bishimira imikorere ya RDB. 36% basabye ko RDB yajya ikurikirana serivisi iba yatanze, mu gihe 17% bagaragaje ko RDB yongereye uburyo bwo guhuza ibikorwa n’izindi nzego za Leta.