Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

BK yibutse abakozi bayo bazize Jenoside inaremera abarokotse batishoboye

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 18-04-2019 saa 16:19:18
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, aramukanya n'umwe mu barokotse Jenoside basaniwe inzu

Ku nshuro ya 25, u Rwanda ndetse n’Isi yose bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi n’abakozi ba Banki ya Kigali (BK Group PLC) bibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inaremera abarokotse batishoboye.

Ni igikorwa cyabaye tariki ya 12 Mata 2019, gitangirira mu Karere ka Rulindo, aho BK Group PLC yifatanyije n’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Mirenge ya Kinzuzi, Ntarabana na Burega yo mu Karere ka Rulindo.

Mu bo BK Group PLC yaremeye harimo abasaniwe inzu n’abahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Imiryango 100 yabaga mu kizima ni yo yahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba na ho imiryango 16 isanirwa inzu zari zishaje, iki gikorwa kikaba cyaratwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miriyoni 70.

Imvaho Nshya yegereye umwe mu basaniwe inzu wo mu Murenge wa Burega, Umuhoza Beatrice, ayitangariza ko imvura yagwaga akabura aho agana kuko inzu n’isakaro yayo byari bishaje cyane ku buryo yagiraga ubwoba ko byamugwaho mu gihe imvura ibaye nyinshi.

Umuhoza yagize ati: “Ndashimira cyane Banki ya Kigali yansaniye inzu kuko imvura yagwaga ikansanga mu nzu ku buryo mu ijoro nararaga mpagaze.”

Kayiranga Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, yashimiye BK Group PLC ku gikorwa kiza cyo kuremera no kunganira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yabunganiye mu nshingano zo guharanira imibereho myiza y’abarenga ibihumbi 18 Akarere kagomba kwitaho.

Umuyobozi wa BK Group PLC Dr. Karusisi Diane, yavuze ko buri mwaka bashaka abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bakabafasha mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo, kandi bakifatanya na bo kwibuka ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

BK Group PLC mu mugoroba wo kwibuka

Nyuma yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Rulindo, abakozi ba BK Group PLC n’abafatanyabikorwa bayo bakomereje mu mugoroba wo Kwibuka abarenga miriyoni bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, barimo 15 bari abakozi ba Banki ya Kigali.

Umuhango wabereye ku kicaro gikuru cya BK Group PLC, waranzwe n’ubuhamya n’ibiganiro ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bubi bwimakaje amacakubiri n’urwango mu Banyarwanda.

Mu buhamya bw’umwe mu bakozi babanye n’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakoreraga muri Banki ya Kigali, Madamu Mukamugenza Vilginie, yavuze ko yakoreye Banki ya Kigali imyaka 37 ariko igihe yakoze mu mahoro ari imyaka itatu ya nyuma yo guhagarika Jenoside.

Yagarutse ku itotezwa ryakorerwaga Abatutsi bakabirukana nta mpamvu, bikarangira bamwe muri bagenzi be bambuwe ubuzima bazira uko bavutse.

Senateri Laurent Nkunsi, yagaragaje ko amacakuburi n’ingengabitekerezo ya Jenoside byabibwe mu Banyarwanda kuva kera, bituma Abatutsi barenga miriyoni bicwa.

Yasobanuye neza ukuntu ubuyobozi bwariho ari bwo bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo bwasezeranyaga abaturage guteza imbere Igihugu binyuze mu bumwe bw’Abanyarwanda.

Senateri Nkusi yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva kera kandi uko imyaka yagendaga ihita ni ko yagendaga igira ubukana. Habayeho itotezwa mu mashuri, mu kazi aho abantu batuye ku buryo bamwe bagiye bicwa abandi bahitamo guhunga.”

Abakozi ba BK Group PLC bashimye ko ibyo basabye ubuyobozi bwabo bwabibakoreye bukaba bwarubatse urwibutso ku kicaro gikuru, kandi bukanakomeza gutanga ubufasha ku bana bakomoka mu miryango y’abakozi bakoreraga Banki ya Kigali bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bwasabye ababyeyi kwirinda kujya babwira abana babo ibijyanye n’amoko no kubabibamo amacakubiri. Avuga ko kugeza ubu hari abatarabona imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside, asaba abazi aho yaba iherereye kuhavuga kuko biruhura uwabuze uwe.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group PLC, Dr. Diane Karusisi, yashimiye abantu bose bifatanyije na bo mu kwibuka no gusubiza abazize Jenoside yakorewe Abatutsi icyubahiro bambuwe, avuga ko kwibuka ari umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside, guhumuriza abacitse ku icumu no kuzirikana ubutwari Inkotanyi zagaragaje zihindura amateka y’Igihugu hagamijwe kubaka umuryango nyarwanda.

Dr.Karusisi yakomeje agira ati: “Imvugo mbi irica. Twirinde kubiba urwango mu miryango yacu, mu bana bacu ahubwo aho turi hose tuzirikane ku bumwe bw’Abanyarwanda. Ibi ni byo bizatuma twubaka Igihugu cyacu.”

BK Group PLC, yagize umuco kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye kuko ibafasha mu bikorwa bitandukanye bibafasha kwiremamo ikizero cyo kwiteza imbere.

Ibikorwa nk’ibyo byakozwe mu mwaka ushize aho BK Group PLC yoroje imiryango 15 y’abarokotse Jenoside batishoboye bo mu Karere ka Karongi, mu gihe mu mwaka wa 2017 yoroje inka imiryango 10 mu Karere ka Bugesera.

Abari aho batashye bishimiye ijambo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yavuze ku munsi wo gutangiza icyunamo ko Abanyarwanda bahisemo kuba umwe, iri rikaba ipfundo rigaragaza ko nta n’umwe uzahitiramo Abanyarwanda uko bagomba kubaho, nta n’ikintu na kimwe kizongera gutuma bacikamo ibice ahubwo ko bagomba kubaho bibuka baniyubaka.

Abakozi 15 ba BK bishwe, muri Jenoside yakorewe Abatutsi bibutswe hashyirwa indabo ku rwibutso

Imwe mu nzu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zasanwe na Banki ya Kigali

Inzu zasanwe zari zarangiritse bikabije

Imwe mu nzu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zasanwe na Banki ya Kigali

Ku rwibutso rwa BK, hacanwe urumuri rw’ikizere mu kwibuka abakozi 15 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Madamu Mukamugenza Vilginie atanga ubuhamya bw’itotezwa Abatutsi bakorerwaga muri Banki ya Kigali mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Senateri Prof. Nkusi Laurent atanga ikiganiro

Ubuyobozi, abakozi n’abahagarariye imiryango y’abari abakozi ba BK bazize Jenoside mu gikorwa cyo kwibuka

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, aramukanya n’umwe mu barokotse Jenoside basaniwe inzu

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BK Desiré Rumanyika, afatanyije n’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gushyira indabo ku rwibutso

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.