Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

Banamwana yaburiye amakipe azamusanga i Gicumbi

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 22-02-2019 saa 17:00:02
Banamwana Camarade, umutoza wa Gicumbi FC

Umutoza mukuru w’Ikipe ya Gicumbi FC, Banamwana Camarade aravuga ko nta kipe izapfa kumutsindira ku kibuga ke.

Ibi yabitangaje nyuma yo gutsinda ikipe ya Sunrise FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabereye i Gicumbi tariki 21 Gashyantare 2019.

Gusa iyi kipe yari yatsinzwe umukino w’umunsi wa 16 na Espoir FC ibitego 5-1, umukino wabereye i Rusizi.

Banamwana yasabye imbabazi abakunzi ba Gicumbi FC kuba ikipe yaratsinzwe muri ubu buryo busuzuguritse.

Ati: ”Abantu bose babajwe n’umukino Espoir FC yadutsinzemo ibitego 5-1, niyo mpamvu tugomba guhora dushakira ibyishimo abakunzi bacu. Ikipe ni iy’abaturage, bagomba kubona ibyishimo. Ntidukwiye rero kongera gusuzugurika bene kariya kageni.Tugomba gukomeza kubaha ibyishimo kugira ngo ejo n’ejobundi bagaruke.”

Uyu mutoza avuga ko agomba guharanira kudatakaza amanota mu mikino azakirira ku kibuga ke.

Ati: ”Birashoboka ko nzatsindirwa aha ariko biragoye. Ndabibabwiye nzajya njya hanze binkomerere ariko nanjye iwanjye nzashyiramo imbaraga zose ku buryo amanota kuyakura aha bizajya bigorana. Dushobora gutsindwa kuko umupira ari umupira ariko aha ni iwacu, ni ikibuga twitorezaho tumenyereye,dufite abafana badushyigikira niyo mpamvu tutagomba gutsindwa uko twiboneye.”

Kuri gahunda, Gicumbi FC izakira mu rugo ikipe ya Rayon Sports, Bugesera FC, Kiyovu Sports, AS Kigali, APR FC na AS Muhanga.

Iyi kipe kuri ubu iri ku mwanya wa 13 n’amanota 16 irusha amanota 8 ikipe y’Amagaju FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 4 ikipe ya Kirehe iri ku mwanya 15.

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.