Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Bamwe mu biyandikisha gukora ibizamini barahura n’imbogamizi z’amazina

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Apr 26, 2018

Abanyeshuri biyandikisha kuzakora ibizamini bya Leta barahura n’imbogamizi z’amazina yabo agaragara nk’ayagiye ahindagurika, kuri ubu bamwe bakaba baratumwe ababyeyi ngo bagee gusobanura iby’amazina y’abana babo.

Bamwe mu babyeyi bari bazindukiye kujya gusobanura ibibazo by’amazina y’abana babo ku mashuri muri gahunda yo kubandika kuzakora ibizamini bya Leta bavuga ko hari ubwo abana babaga bariswe amazina agera kuri ane, nyuma akagenda agabanywa n’abarezi  mu myaka inyuranye y’amashuri bagiye banyuramo, byagera igihe cyo kwiyandikisha gukora ibizamini bya Leta akaba ari bwo ibibazo bivuka.

Abiyandikisha kuzakora ibizamini bya Leta barahura n’imbogamizi z’amazina

Mumporeze Anne Marie ni umubyeyi urerera mu karere ka Ngororero, yabwiye Imvaho Nshya ko yari yitabye ku ishuri gusobanura iby’amazina y’umwana we wiswe amazina 4 ari nayo ari mu bitabo by’irangamimerere.

Ati “Umwana wange twamwise amazina 4, ariko iyo yazanaga indangamanota twasangaga yanditseho amazina abiri gusa andi bayavanyeho, tukagira ngo nta kibazo kwandika ayandi bizakorwa mu bindi bihembwe”.

Avuga ko byageze mu gihe cyo gufata indangamuntu umwana akandikwa hashingiwe ku bitabo by’irangamimerere aho yanditse mu mazina ane y’umwirere yahawe n’ababyeyi akiri umwana, ariko akaba adahuye n’amazina yanditse ku ndangamanota kuko ari abiri gusa.

Kabahizi Anicet na we ni umubyeyi urerera mu karere ka Muhanga, avuga ko umwana we yitwa amazina atatu ariko akaza gutungurwa n’uko yiyongereyeho irindi rimwe atari azi.

Ati “Umwana namwise amazina atatu ariko sinamenye igihe yiyongereyeho irindi rimwe akaba ane, ari  nayo yandikwaga ku ndangamanota ye, ariko mu bitabo by’irangamimerere handitsemo amazina atatu ari nayo agaragara ku ndangamuntu ye”.

Ibibazo by’amazina yandikwa ku ndangamanota z’abana bigomba gukemura hashingiwe ku mabwiriza Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB) cyashyize ahagaragara nk’uko atangazwa n’Umuyobozi mukuru wacyo Dr Ndayambaje Irenee agaragaza ko ikibazo cy’amazina anyuranye ashobora kuba atari yo yiswe umwana bizajya bikemurwa hashingiwe ku mazina yanditse mu bitabo by’irangagamimerere, bigaragaza amazina nyayo umwana yiswe n’ababyeyi.

Ati “Ku bijyanye n’ibibazo by’amazina ni ngombwa ko abayobozi b’ibigo bandika abanyeshuri bashingiye ku mazina biswe n’ababyeyi bakiri bato, hashingiwe ku yanditse ku bitabo by’irangamimerere no mu zindi nyandiko za Leta zigaragaza neza amazina nyayo y’umwana.”

Aha Umuyobozi wa REB yongeraho ko ibyo ari na byo bikwiye gushingirwaho mu kwandika umwana mu gihe agiye gutangira ishuri, ndetse ayo mazina akaba ari nayo azakomeza gukoreshwa mu bitabo by’ishuri no mu myaka ikurikiraho.