Bamwe mu bazitabira Commonwealth Games 2018 berekeje muri Australia

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya 26-03-2018 saa 07:33:50
Ikiciro cya mbere cy'abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Commonwealth Games 2018 ubwo bari bageze muri Australia

Ikiciro cya mbere cy’abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Commonwealth Games 2018”    berekeje muri Australia ahazabera iyi mikino.

Ikiciro cya mbere cy’abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Commonwealth Games 2018 ubwo bari bageze muri Australia

Iyi mikino isanzwe iba buri myaka 4, muri uyu mwaka izabera mu mujyi wa Gold Coast muri  Australia kuva tariki  04 kugeza 15 Mata 2018. N’ubwo igiye kuba ku nshuro ya 21, u Rwanda ni ubwa 3 rugiye kwitabira kuko bwa mbere rwitabiriye iyi mikino mu 2010.

Muri rusange, u Rwanda uyu mwaka wa 2018 ruzahagararirwa n’abakinnyi 17 bari mu mikino 4 itandukanye. Gusa tariki 24 Werurwe 2018 ni bwo  ikiciro cya mbere kigizwe n’abakinnyi  9 bahagurutse mu Rwanda berekeza Gold Coast ahazabera iyi mikino.

Aba bakinnyi ni  Nyirarukundo Salome, Nizeyimana Alexis, Sugira James, Nishimwe Beatha, Ishimwe Alice na Tuyishimire Christophe mu basiganwa ku maguru “Athletics”. Hari Nzayisenga Charlotte na Mutatsimpundu Denyse bakina Volleyball yo ku mucanga “Beach Volleyball”   ndetse na  Niyonzima Vedaste uzakina mu kiciro cy’abaterura ibiremereye mu bafite ubumuga  “Para Powerlifting”.

Ikindi kiciro biteganyijwe ko kizagenda tariki 05 Mata 2018 kigizwe n’abakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku magare “Cycling”. Abakinnyi  ni Ndayisenga Valens, Areruya Joseph, Ukiniwabo Jean Paul Rene, Uwizeye Jean Claude, Uwizeyimana Bonaventure, Munyaneza Didier, Ingabire Beatha na Manizabayo Magnifique.

Iyi kipe yo gusiganwa ku magare impamvu izagenda nyuma yagombaga kwitabira isiganwa muri Algeria “Tour d’Algerie 2018” kuva tariki 27 Werurwe kugeza 02 Mata 2018  gusa biza kutaba ku munota wa nyuma kuko  Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”  yavuze ko nta bushobozi bwo gufasha  ikipe kujya muri  ririya siganwa. Gusa abakinnyi bo bakomeje imyitozo aho mu mpera z’icyumweru gishije tariki 24 Werurwe   bakinnye intera ya mbere “Rwanda Cycling Cup 2018” ikegukanwa na Munyaneza Didier.

Mu nshuro 2 (2010 na 2014) u Rwanda rwitabiriye iyi mikino ntabwo rurabasha kwegukana umudali.

 

Umwanditsi:

Amani Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.