Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

Bamwe mu bakiniye Amavubi bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 24-04-2018 saa 07:25:39
Bamwe mu bahoze bakinira ikipe y'igihugu ubwo bari bamaze guhabwa ubwenegihugu

Bamwe mu bigeze gukinira ikipe y’igihugu “Amavubi” bahawe ubwenegihugu na Guverinoma y’u Rwanda nyuma yo kwandika babusaba mu buryo bwemewe n’amategeko.

Bamwe mu bahoze bakinira ikipe y’igihugu ubwo bari bamaze guhabwa ubwenegihugu

Aba baraye babuherewe mu cyumba k’inama cy’Akarere ka Nyarugenge mu muhango wayobowe na Kayisime Nzaramba, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge babuhabwa nyuma yo gukora ibizamini ku bumenyi bafite ku Rwanda kandi bakaba basanzwe ari inyangamugayo.

Abahawe ubwenegihugu ni 11 bakomoka mu Burundi, RDC na Uganda. Muri aba harimo n’abakinnyi nka  Cyiza Mugabo Hussein wa Mukura VS, Lomami Andre ukinira  Kiyovu, Mbaraga Jimmy ukinira  AS Kigali  na Peter Otema ukinira ikipe ya  Musanze FC.  Uretse aba bakinnyi hari n’umutoza Lomami Marcel ushinzwe imyitozo ngororamubiri muri Rayon Sports. Undi mukinnyi wagombaga guhabwa ubu bwenegihugu ni Meddie Karere ukina muri Gor Mahia uzarahirira ubu bwenegihugu ejo tariki 25 Mata 2018  nyuma yo kugira ibibazo by’indege yari kumuvana ariko ubu akaba ari mu Rwanda.

Peter Otema, rutahizamu wa Musanze FC yatangaje ko  ashimira byimazeyo Leta y’u Rwanda yamuhaye aya mahirwe.

Cyiza Mugabo Hussein, ukinira Mukura VS we yavuze ko bigiye kumuhesha uburenganzira bwo kugaruka mu ikipe y’igihugu Amavubi. Agira ati Ndashimira u Rwanda rwampaye ubwenegihugu. Ni umunsi w’amateka kuri nge. Ubu bwenegihugu buzamfashe kwitwara neza no gutanga umusanzu wange mu ikipe yange no mu ikipe y’igihugu”.

Kayisime Nzaramba, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yasabye abahawe ubu bwenegihugu kubahiriza inshingano z’abandi banyarwanda anababwira ko bishimiye kubona abandi banyarwanda baje guteza imbere igihugu.

Aba bakinnyi bahawe ubwenegihugu nyuma y’inkubiri yakurikiye isezererwa ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” mu mikino ya CAF izira gukinisha Dady Birori mu 2014 wakiniye ku byangombwa bitandukanye mu mikino y’Afurika. Ibi ni byo byatumye hakorwa urutonde rw’abakinnyi b’abanyamahanga bakina mu mupira w’amaguru mu  Rwanda bamwe banafite indangamuntu.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.