Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Bamwe mu bahanzi nyarwanda baganiriye na Diamond

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 24-01-2018 saa 07:57:10
Umuhanzi Diamond yabaganirije ukuntu yateye imbere mu buhanzi bwe

Abdul Naseeb Juma wamenyekanye mu muziki nka Diamond Platnmuz mbere y’uko asoza urugendo yari yagiriye mu   Rwanda yaganiriye n’abahanzi nyarwanda batandukanye bungurana ibitekerezo.

Umuhanzi Diamond yabaganirije ukuntu yateye imbere mu buhanzi bwe

Iki gikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru cyatambutse cyaranzwe n’ibiganiro binyuranye ndetse no gusangira hagati ya Diamond, abajyanama be  na bamwe mu bahanzi nyarwanda.

Abahanzi nyarwanda bitabiriye iki gikorwa ni umuraperi Riderman, Uncle Austin, Dj Pius, Marina na Safi Madiba.

Hagaragayemo kandi abandi basanzwe bagira uruhare muri muzika nyarwanda nka Pastor P ukora indirimbo, Alex Muyoboke, umujyanama wa Charly na Nina, BaadRama umujyanama wa Marina na Safi Madiba.

Baraganiriye habaho n’umwanya wo gusangira

Rukabuza Richie Pius uzwi nka Dj Pius umwe bahanzi baganiriye na Diamond yatangarije Imvaho Nshya ko  Diamond yabahaye inama zinyuranye ababwira inzira yanyuzemo atera imbere.

Yagize ati “Kuganira na we byari byiza yatugiriye inama zitandukanye kandi hari ikizere ko nashinga inzu nziza itunganya umuziki mu Rwanda izadufasha mu buhanzi bwacu”.

Diamond Platnmuz urugendo aherutse gukorera mu Rwanda rwari rugendereye by’umwihariko kumenyekanisha ubunyobwa bwe bwitwa “Diamond   Karanga” ndetse n’umubavu we yise “Chibu”.

Mu mishinga afite gukora mu Rwanda  kandi harimo kuhashinga inzu itunganya umuziki izajya ifasha abahanzi nyarwanda ariko yiyemeje no kuhagura inzu azajya abamo azanye n’umuryango we cyangwa aje muri gahunda z’umuziki we.

Uyu muhanzi akomoka muri Tanzaniya ariko amaze kuba icyamamare muri aka karere, muri Afurika yose ndetse no hanze yayo.

Platnmuz azwi kandi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Waka” yakoranye na Rick Ross, “Sikomi”, “Hallelujah” yakoranye na Morgan Hertage, “Love you die” yakoranye na Patoranking kandi afite  n’izindi zitandukanye.

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.