Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Bamwe mu bahanzi bageze ku rwego rwiza mu muziki muri Afurika

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 14-10-2018 saa 11:06:26
Diamond Platnumz

Uko bucya n’uko bwira ni ko umuziki nyafurika ugenda utera imbere hagambiriwe ko wagera cyangwa yarenga ku muziki wo mu Burayi cyangwa uwo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika dore ko umuziki wo muri ibyo bihugu ari wo uyoboye uwo ku Isi.

Muri Afurika abahanzi ubu bamaze kugera ku rwego rukomeye umuntu yavuga Sarkodie wo muri Ghana uzwi ku ndirimbo yitwa “ Pain killer”, “ No kissing baby” yakoranye na Patoranking n’izindi.

Mafiki Zolo yo muri Afurika y’Epfo na ryo ni itsinda rigeze kure mu muziki rizwi ku ndirimbo zinyuranye zirimo iyitwa “Khona”, “Kucheza”, “ Ndihambanawe”, “Love portion” n’izindi.

Davido, Tekno, Tiwa Savage, Patoranking, Olamide n’abandi aya ni amazina akomeye mu muziki w’Afurika bakaba ari abahanzi bo muri Nigeria.

Itsinda ryitwa Toofan ryo muri Benin rizwi ku ndirimbo yitwa “ Teré teré”, “ Ma girl”, “Eledji” n’izindi na ryo ribarirwa mu bahanzi bakomeye bo muri Afurika.

Lady Poncé na X Maleya aba na bo ni abahanzi bakomeye bo muri Cameroon bafite umuziki wageze kure.

Diamond Platnmuz, umuhanzi wo muri Tanzaniya na we ubu ari ku rwego rwiza mu bahanzi bamaze kugera kure muri Afurika.

Sauti Sol na ryo ni itsinda rya muzika ryo muri Kenya ryigaragaza mu muziki w’Afurika.

Jose Chameleone, Eddy Kenzo, Bebe Cool, Sheebah Karungi na bo ni bamwe mu bahanzi bakomoka muri Uganda bamaze kugira amazina aremereye mu muziki w’Afurika.

Fally Ipupa wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na we ni umuhanzi ukomeye ku rwego rw’Afurika no hanze yayo.

Aba bahanzi bavuzwe hajuru, umuntu yavuga ko bakiri bato biyongera ku bahanzi nka Koffi Olomide wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Ismaël Lô wo muri Senegal, Youssou Nd’our wo muri Senegal, Manud Bango wo muri Cameroon n’ibindi byamamare muri muzika ya Afurika ariko bamaze gukura.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.