Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Bamporiki yasobanuye umusaruro witezwe mu rugerero ruciye ingando

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 20-05-2019 saa 07:50:00
Bamporiki Edouard, Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Itorero NIC, asobanura ko Urugerero ruciye ingando rwitezweho umusaruro

Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ry’Igihugu NIC, isobanura ko itorero ari uburyo abakurambere bari barahisemo kurerera u Rwanda ndetse no kurema ishyaka mu banyarwanda.

Perezida wa NIC, Bamporiki Edouard, avuga ko Itorero ryaje gusenywa n’ubukoroni bityo itorero rikurwaho burundu hagati ya 1924 na 1926, ariko Leta y’Ubumwe irarigarura, muri 2007.

Bamporiki avuga ko uyu munsi hari ibikorwa byinshi bijyanye no kubaka itorero ry’umudugudu kuko ngo kuva kera itorero ryari mu muryango ndetse rikaba no ku musozi.

Avuga ko itorero ryo mu mudugudu rigamije kugira ngo abaturage bose babe mu ngamba, ribubakire ubumwe, ribarememo ishyaka ryo gukemura imbogamizi zose zibugarije bafatanyije.

Bamporiki avuga ko urugerero rw’itabiriwe n’abana barangije amashuri yisumbuye bakaba barimo gukorera u Rwanda, iki kandi bakaba bari mu byanya by’urugerero 27 mu gihugu hose.

Avuga ko urugerero ruciye ingando rwitezweho umusaruro. Yagize ati “Urugerero rurimo kubera ku rwego rw’akarere tukaba twumva ruzarema ishyaka mu bana b’Abanyarwanda kandi bagakuraho imbogamizi zibangamiye Abanyarwanda cyane cyane abakennye bakeneye ayo maboko ariko hari ibindi bazakora birimo guca imihanda y’imigenderano. Turabona urugerero ruzatanga umusaruro hanyuma abo bana bakazajya babona icyo birahira, ko mu mibereho yabo mu 2019 bagiye gukorera u Rwanda mu bwitange bw’urugerero.

Bamporiki asobanura ko ku rugerero ruciye ingando hajyayo abanyeshuri ariko ko atari bose. Ati “Iyo abana barangije ari ibihumbi 60 nta bwo twabatwara ku rugerero ngo tubishobore ahubwo dutoranya abana batsinze neza bafite amanota meza muri siyansi n’abandi batsinze mu bindi tukabatoranyamo kuko baba ari indashyikirwa, akaba ari bo bajya ku rugerero ruciye ingando.”

Ngaboyera Valence umugenzuzi muri Minisiteri y’Uburezi avuga ko uruhare rwa Minisiteri y’Uburezi ku rugerero ruciye ingando ko hari imitwe y’intore minisiteri ikunze kwitaho.

Yagize ati “Hari umutwe w’Inkomezabigwi hano tuba tuvuze abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, hakaba umutwe w’Indemyabigwi akaba ari abarezi bo mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, hakaza umutwe w’Intagamburuzwa w’abanyeshuri bo mu mashuri makuru noneho hakabaho n’umutwe w’Indangamirwa w’abanyeshuri biga mu mahanga, n’abiga mu gihugu bagiye baba Indashyikirwa hakaza n’umutwe w’Inkerabigwi abo bakaba abarezi bo muri kaminuza. Iyo mitwe yose ni yo Minisiteri y’Uburezi ikurikirana imitorezwe yayo.”

Komiseri mu itorero ry’igihugu, Rugemintwaza Nepo, avuga ko mu 1924 abakoroni bakuyeho itorero bagatangiza ishuri ariko uyu munsi igikorwa ni uguhuza uburezi n’uburere.

Ati “Niba umutoza w’Ikirenga agaruye itorero ry’u Rwanda, ararisubiza aho ryari riri. Ni nayo mpamvu umurongo dufite, ni uguhuza itorero n’uburezi, intore z’u Rwanda zigahuza ubumenyi n’uburere. Uburezi rero n’ubumenyi bihurizwa mu itorero ryo mu ishuri, ni byo birema itorero mu mashuri umwarimu agahinduka umurezi.”

Abatozwa bose bitabiriye urugerero ruciye ingando nkuko byatangajwe na Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, ni ibihumbi umunani na bitanu (8,005).

Kugeza ubu mu mudugudu Abanyarwanda bari mu masibo ariko ayo masibo harimo ibyiciro by’Abanyarwanda bihuriye mu ngamba esheshatu zashyizweho n’Itorero ry’Igihugu. Izo ngamba ni ingamba y’Ibirezi, ingamba y’Imbuto, ingamba y’Indirirarugamba, ingamba y’Indahangarwa, ingamba y’Ingobokarugamba n’Inararibonye.

Bamporiki Edouard, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero NIC, asobanura ko Urugerero ruciye ingando rwitezweho umusaruro

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

3 Comments on “Bamporiki yasobanuye umusaruro witezwe mu rugerero ruciye ingando”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.