Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Bamporiki yasobanuye ijambo ‘Ingishywa’ rigezweho mu bikorwa by’intore

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 24-06-2019 saa 14:53:47
Umuyobozi wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu Hon. Bamporiki Edouard, yasobanuye ijambo Ingishywa icyo ari cyo

Umuyobozi wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yagaragaje ubusobanuro bw’ijambo ‘Ingishywa’ ririmo kuvugwa cyane mu bikorwa by’intore zo ku rugerero ruciye ingando hirya no hino mu gihugu.

Bamporiki agaragaza ko ijambo ‘Ingishywa’ ari irya kera cyane aho abakurambere b’Abanyarwanda bari bataragira uburyo bwo gucungira imari zabo muri Banki Nkuru y’Igihugu, n’aho ubutunzi bwabo buri ngo bagire ibigo byabo nka Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ngo bimenye uko bigenda bigabanya amafaranga Abanyarwanda bitewe n’ibyo barimo gukora.

Agira ati: “Impamvu y’iri jambo Ingishywa ni uko ari ingemu y’intore, iyo ari ingemu igiye kwa muganga aba ari ingemu isanzwe ariko ni Ingishywa kuko ihawe umuntu urimo kwitangira igihugu kugira ngo aticirwa n’inzara ku rugerero akaba ari yo mpamvu yitwa Ingishywa”.

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Bamporiki, akomeza agira ati “Abakurambere bacu iyo bajyaga ku rugerero buri mubyeyi yafataga ingemu izatunga umwana mu gihe azamara ku rugerero, tuvuge ngo niba umwana wange azamara iminsi 45 ku rugerero n’ubundi ari mu rugo hari ibyo yari kuzarya muri iyo minsi 45 kandi wenda nta n’icyo arimo gukora ariko niba umwana ari ku rugerero, nshobora gufata ya mafunguro yari kuzamara iminsi 45 nkayamukurikiza”.

Avuga ko urwo Rwanda umwana agiye kwitangira, ko ngo ari u Rwanda rw’umubyeyi, ari u Rwanda rw’umwana n’urw’abazamukomokaho bose kandi buri wese akagira uruhare mu kurwubaka no kururwanirira ishyaka.

Ingishywa ni umurage w’abakurambere, ubuyobozi bw’itorero ry’igihugu bukaba bushimira abantu batanze Ingishywa mu gihugu hose cyane cyane aba Kamonyi, aba Gatsibo bugashimangira ko ngo bigaragara ko batanze Ingishywa nyinshi.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu Hon. Bamporiki Edouard, yasobanuye ijambo Ingishywa icyo ari cyo

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

One Comment on “Bamporiki yasobanuye ijambo ‘Ingishywa’ rigezweho mu bikorwa by’intore”

  1. •—Simbona aho iki gisobanuro yakivanye! Ingishywa ni inka umuntu yajyanaga mu rugendo kugira ngo abone amata yo kunywa, ntabwo ari ingemu.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.