Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Bamporiki yanyomoje ko itorero ku barangije ayisumbuye rizavanwaho

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jan 10, 2018

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard yanyomoje amakuru yagiye atambuka mu bitangazamakuru ko Itorero ryagenerwaga abarangije amashuri yisumbuye rigiye kuvanwaho, avuga ko ritakuweho ahubwo bizajya bitangirira mu mashuri abanza, urangije ayisumbuye amaze gutozwa habeho kujyanwa ku rugerero.

Perezida w’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard uvuga ko abazajya bamara gutozwa bazajya batumwa ku rugerero (Foto Sezibera A.)

Bamporiki mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya agira ati: “Aho kugira ngo Intore zirangije amashuri yisumbuye zijyanwe mu itorero nk’uko ziririmo mu biruhuko ubungubu, turifuza ko zarangiza ayo mashuri zijyanwa ku rugerero. Icyo gihe gutozwa nta bwo biba byakuweho, ahubwo biba byimuwe kuko uwagatojwe arangije ayisumbuye yatojwe ari mu mashuri abanza no mu kiciro rusange cy’ayisumbuye”.

Asobanura ko uwatojwe akiri mu mashuri yisumbuye ari politiki irimo gushyirwamo imbaraga kugira ngo umwana arangize amashuri yisumbuye ari intore yatojwe, bigakorwa batamupfubya akiga byinshi, akarangiza ayisumbuye ajyanwa ku rugerero nk’intore yatojwe igatumwa.

Abisobanura muri ubu buryo: “Iyo uvuze itorero uba uvuze urugerero, hari igihe bitemera ko abantu bajya ku rugerero bakamera nk’abakoze itorero igice, nta bwo ushobora kuvuga ko umuntu ari Intore utayitoje ngo uyitume.

Intore itora ishyaka ry’u Rwanda, yarangiza ikajya kurwanira u Rwanda ishyaka. Iyo umuntu arwana ari ku mupaka w’igihugu ngo igihugu kidaterwa, aba arwana ishyaka ry’igihugu, ariko n’urwana akora umurimo ngo awunoze aba arwana ishyaka ry’igihugu”.

Mu bindi biteganywa agaragaza, ni uko hazashyirwa ingufu mu ntore z’abana zizaba zirangije amashuri yazo zigatumwa ku rugerero rumara amezi 6 kandi zigakurikiranwa neza, hazongerwa imbaraga ku bazaba bari  ku rugerero ruciye ingando, aho ruzajya ruba mu karere mu gihe k’iminsi 30, narwo rugatoranywamo abazamuka ku rwego rw’igihugu muri iyo minsi 30.

Bamporiki avuga ko bigamije kubashyiramo imitekerereze y’umunyagihugu ndetse no kumuha ifumbire y’ubwenge bw’Umunyarwanda utandukanye n’abandi banyamahanga.

Yongeraho ko urugerero ruzajya rubafasha gukora ibikorwa kandi buri kimwe cyose kibemo inyigisho ku buryo nta na kimwe kizakorwa mu buryo abantu basanzwe bamenyereye, buri gikorwa kigatangira gifite inyigisho yacyo na nyuma y’uko kirangira.

Avuga ko ibyo bizajya bifasha umwana kuminuza mu gihe gito akaba Umunyarwanda nyawe ari naho hategerejwe intore nyinshi zigaragazwa n’impinduka mu myitwarire, zica kudakora umurimo unoze ujya ugaragara kuri bamwe.

Bamporiki akaba avuga ko kuba intore ari ishema intore yose ipfana kuko bidasaza cyangwa ngo ube wabyiyambura, akavuga ko imyaka 10 ishize Intore zitozwa zimaze kuba nyinshi nubwo hatabayeho umwanya wo kuzitegura ngo zitumwe ariko ashima uko zihagaze mu muryango nyarwanda.

Bamporiki asaba intore gukora zikorera u Rwanda kuko hagati y’urugerero n’igihugu nta wundi muntu urimo, bityo akazisaba kwigira ku mutoza w’ikirenga ari we Perezida wa Repubulika Paul Kagame zigakorera igihugu zitiganda.