Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Bamporiki ashima Perezida Kagame wagaruye Itorero

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 20, 2017

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard ashima Perezida Paul Kagame wagaruye Itorero kandi agakura u Rwanda mu mateka mabi yaruranze, ashimangira ko ari mu ntwari zatumye igihugu cyongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko byari bikomeye cyane ku buryo byasaga no kwitaba kare ugatumwa kure.

Ibyo Bamporiki yabigarutseho mu nama y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 15 ubwo yakomezaga ku munsi wayo wa kabiri, ejo hashize tariki ya 19 Ukuboza  2017 ahereye ku kiganiro kibandaga ku ruhare rw’Urubyiruko mu iterambere ry’igihugu.

Bamporiki avuga ko Itorero rifite akamaro, yemeza ko hagiye gukorwa Itorero bahereye mu bana bato, rizajya rikambika ahantu hagaragaye ikibazo gishobora gukemurwa n’intore.

Ati “Twiyemeje ko guhera muri Gicurasi 2018 ahari ikibazo cyakemurwa n’imbaraga z’urubyiruko tuzajya tujyayo dutureyo, twubakeyo amahema ikibazo kiriyo tuhave tukirangije nitutakirangiza ntidutahe.”

Bamporiki atangaza ko kuba Perezida Kagame yarabadukanye ingoga akitangira gutabara u Rwanda no kurwubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abigereranya no kwitaba kare ugatumwa kure kuko byari bigoranye, agaragaza ko urubyiruko rw’ubu na rwo rwiteguye kwitaba kare mu gukomeza guteza imbere u Rwanda.

Nk’uko yabigarutseho abitangaza muri aya magambo “Urubyiruko rw’uyu munsi dufitanye isano na Perezida wa Repubulika kuko yitabye kare, murebye igihe Perezida yavukiye cyari igihe kigoye u Rwanda, yitabye kare u Rwanda rumutuma kure ararwemerera, akorera u Rwanda, iyo urebye amateka y’urugamba rwatumye ajya mu ndake ubu tukaba turi mu nda y’iyi nzu, nta handi byaba bikomoka ni mu nda y’indake.”

Minisitiri w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi atangaza ko urubyiruko rw’ubu rutandukanye n’urwa kera kuko rwo rwiteguye gutanga umusaruro mu gihe urwa kera rwari rumeze nk’ubutaka butera.

Mbabazi asanga urubyiruko rukwiye kwiga rushyizeho umwete kugira ngo ruzabashe guteza imbere igihugu ruhereye kuri bike rufite ariko rugatekereza kure kugira ngo rugere kure. Ni muri urwo rwego arusaba gutinyuka rugafata inshingano kuko ari byo bizatuma rutera imbere. Agira ati: “Nta mwanya dufite wo kongera gutakaza kuko igihe cyatakaye kirahagije”.

Mu mpanuro zibanzweho n’abayobozi batandukanye muri uwo mushyikirano zikaba zibanze kurukangurira gukora cyane kugira ngo rutazatenguha Perezida Kagame mu guteza u Rwanda imbere kandi rwaragizwe inkingi ya mwamba.

SEZIBERA ANSELME