Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Baciye ukubiri n’agataro n’uburaya kubera inkunga ya SFR

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 18-12-2018 saa 09:48:23
Umuhuzabikorwa w'umuryango nyarwanda Strive Ndayisaba B. Faustin (Foto Gentil)

Uzamukunda Claire avuga ko amaze kwiteza imbere akoresheje amaboko ye, bitandukanye na mbere aho yaryaga ari uko abonanye n’umuhisi n’umugenzi mu buraya yakoraga.

Yabwiye Imvaho Nshya ati “Mu by’ukuri gukora uburaya sinabigiyemo mbikunze” ubwo yasobanuraga iby’ubuzima bwo kwicuruza yabayemo, n’uburyo yaje kubuvamo.

Ati “Ntibyari binamfasheho. Ninjiyemo mfite imyaka 18 y’amavuko nyuma y’uko ndangije amashuri abanza nkabura amafaranga y’ishuri yo gukomeza amashuri kandi ndi n’imfubyi.”

Uyu mukobwa w’imyaka 28, avuga ko uburaya atari umwuga yakwifuriza uwo akunda gukora kuko abawukora ngo hari n’ubwo aryamana n’umugabo ntamwishyure akaba yanamukubita. Ati “Narahohoterwaga kugira ngo ndebe ko naramuka, abakiriya bakanyambura sinishyurwe kandi ngasanga bitanteza imbere kuko nari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe”.

Uzamukunda ni umwe mu bagize koperative “Ingoro Ihuza Ababyeyi” ibumba amatafari n’amategura mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba muri Huye. Ni koperative ihuriyemo ababaga mu buzima bwo kwicuruza, abacuruza agataro, n’abapfakazi bahuriza ku kuba mbere yo kujya muri iyi koperative bari babayeho mu buzima buteye agahinda.

Mukashyaka Liberata uyobora iyo koperative, avuga ko ibyo bamaze kugeraho byagizwemo uruhare runini n’inkunga bahawe n’umuryango wa SFR (Strive Foundation Rwanda).

SFR yabubakiye ifuru babumbiramo amatafari, ibubakira hangari (inzu banikamo), ibubakira umuhanda ugera aho ifuru iri, ndetse ibaha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

SFR ubusanzwe ifasha abatishoboye by’umwihariko abana b’imfubyi n’abagore babayeho nabi, ikabafasha kwiteza imbere bivana mu bukene mu turere 13 ikoreramo mu gihugu.

Umunyamabanga Mukuru wa SFR, Ruzibiza Leopord, avuga ko bafashije abatishoboye muri koperative 2 z’abagore harimo imwe ibumba amatafari, ari yo Uzamukunda abarizwamo. Uzamukunda avuga ko yaje kuva mu buraya yinjira muri iyo koperative mu 2012 kandi ikamwinjiriza buri kwezi nk’amafaranga 30 000.

Iyi koperative avuga ko yamufashije kugura itungo, kubona igitenge, yaguze isambu ahingamo ndetse yabashije no kugura inzu kandi afite abana 2 n’umugabo.

Mukashyaka Liberata uyobora iyo koperative (Ingoro Ihuza ababyeyi), atangaza ko bubakiye abanyamuryango babo 12 amazu yo kubamo bahereye ku bari bababaye kurusha abandi.

Ashishikariza abakora uburaya kubuvamo bagashaka ibindi bakora birimo kwibumbira mu makoperative, kuko uburaya ari akazi kabi gashyira mu kaga ugakora n’abana abyariramo.

SFR yabahaye inkunga bahereyeho, ni umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta kandi udaharanira inyungu, washinzwe mu 2003 ukaba ufite ikicaro mu Karere ka Gasabo

Umuhuzabikorwa wa SFR Ndayisaba B. Faustin, avuga ko uwo muryango uteza imbere uburezi mu bikorwa birimo amarerero y’inshuke (ECDs) agera kuri 30. Ku rundi ruhande uyu muryango ufasha abana 1508 b’imfubyi bo mu mashuri abanza, abo mu yisumbuye n’abiga imyuga.

Ndayisaba aragira ati: “Dufasha abana 442, mu mashuri abanza, 339 mu mashuri yisumbuye y’uburezi bw’ibanze, abandi 102 biga bacumbikiwe na 190 biga bataha. Tukanafasha 450 biga imyuga”.

Intego ya SFR, ubusanzwe ni ukugira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije iterambere rirambye no kuvana abatishoboye mu bukene.

Umuhuzabikorwa w’umuryango nyarwanda Strive Ndayisaba B. Faustin (Foto Gentil)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.