Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Babyeyi mukangurire abana banyu kwitwararika-Hon Uwayisenga

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 12-03-2018 saa 06:50:43

 

Hon.Uwayisenga Yvonne arahamagarira ababyeyi by’umwihariko abagore gukangurira abana b’abakobwa gukura barinda ubusugi kuko uwo muco wahoze uranga abanyarwandakazi.

Ibyo akaba yarabigarutseho tariki ya 08 Werurwe 2018 mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wizihirijwe mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro.

Depite Uwayisenga Yvonne usaba abagore kwegera abana b’abakobwa no kubarinda ibishuko by’abagabo(Foto Sezibera A)

Hon. Uwayisenga atangaza ko hari byinshi bibashuka hakaba byinshi bibarangaza kandi ababyeyi babizi ntibagire icyo babikoraho.

Uwayisenga agira ati: Mugomba kumenya ko umwana cyane cyane uw’umukobwa agororwa akiri muto, akagira icyo atinya birimo kwirinda kwiyandarika kandi akabyigishwa n’umubyeyi we w’umugore”.

Nk’uko yabishimangiye yabasabye gutanga urugero rwiza ku bana babo kuko bizatuma ibyo byose bigerwaho, anabagaragariza ko ubusugi ari umuco mwiza nyarwanda ukaba umuco nk’ababyeyi basanzeho bakanawukuriramo kandi n’uyu munsi birashoboka.

Uwayisenga yihanije ababyeyi bagifite imvugo igira iti: Erega abana bacu ni abubu nta cyo twakora”, ahereye kuri iyo mvugo yababajije impamvu mu bihe byabo batabaye abo muri ibyo bihe cyangwa ngo ababyeyi babo barangwe n’iyo mvugo, abasaba kugerageza bagafatanya ariko bakabera abana babo urugero rwiza.

Mu mpanuro yabagejejeho Uwayisenga yabibukije ko kera umukobwa yari nyampinga, abasaba gusubiza amaso inyuma bakareba uruhare rwa buri wese bagira ngo babatoze kuba nyampinga.

Abasaba kurera abana neza kuko uburere buhera mu rugo, bugahera ku ishyiga bakamenya inshingano zabo mu rugo nk’abagore n’abagabo abasobanurira ko uburinganire mu rugo budakuraho inshingano za buri umwe mu rugo kugira ngo buzuzanye hashingiwe ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.

Ababyeyi barakomeza gukangurirwa kutiyibagiza inshingano zo kurera neza(Foto Sezibera A)

Ikibazo cyo gutakaza ubusugi kuri Hon Uwayisenga cyanahagurukije ikindi cy’abana batwara inda zitateguwe bakiri bato abasaba ubufatanye nk’abagore kuko abana ari ab’umuryango bakaba n’ab’igihugu.

Agira ati: Duharanire kuba mutima w’ingo zacu, tumenye ibibazo by’ingo zacu, umwana, umugabo n’abandi bari mu rugo dusubiza amaso inyuma mu kureba uruhare rwacu mu ngo. Tube ababyeyi mu rugo, umubyeyi nta bwo ari ukubyara gusa kuko n’abana tubyara bari mu myaka 15 hari igihe babyarira mu rugo nyamara atari uko ari ababyeyi”.

Hon. Uwayisenga yanagarutse ku buhamya yagejejweho n’umuyobozi w’ikigo k’ishuri wamutangarije uburyo abana baza kumuganyira ko bategerwa n’ababyeyi, aza gusanga abana bamwe barabaye imfubyi bagifite ababyeyi kuko bajya kugisha inama abarezi nyamara umubyeyi wa mbere ari nyina w’umwana.

Avuga ko amashuri n’ubuyobozi bihari ngo bibafashe ariko abasaba kudaterera abana babo abarezi (abarimu) ahubwo abahamagarira kubunganira, bakaba ba mutima w’urugo bitari mu ndirimbo no mu mivugo gusa ko bikwiye no gushyirwa mu bikorwa.

Uwayisenga ku bwe asanga ibyo bibazo bikomoka ku burangare bw’ababyeyi, gahunda nyinshi babamo abibutsa ko umugore wuzuye ari ushobora guhuza inshingano zose zirenze ku kazi asanganywe akamenya abo yabyaye akabatoza umuco mwiza kwiyubaha, guhakanira ababashuka kuko ari bo bayobozi b’ejo. Kuba amasugi byigirwa ku ishuri by’umwihariko mu ngo iwacu, ku ishyiga ni ho twabyigiraga ariko duhugiye kuri za televiziyo na whatsApp”.

Nyirabizeyimana Esther ukomoka mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro, yatangarije Imvaho Nshya ko impanuro zatanzwe n’abayobozi ku babyeyi, nk’abana b’abakobwa bazishimiye kuko bagiye kubungabungirwa ubusugi bwabo, bityo na bo bikaba bigiye kubongerera imbaraga nyinshi mu guhangana n’ibishuko n’ibisebo.

Agira ati: Hari benshi usanga bavuga ngo nta mwana w’isugi ukibaho bikatubabaza bikaba bigiye gutuma duhangana n’icyo kintu tugakomera ku muco twasabwe tukereka abantu ko nta kidashoboka. Intandaro yo guta ubusugi biterwa n’ibintu abana b’abakobwa bitabira birimo filime, amatsinda bagendamo afite imico itandukanye abari bagifite ubwo busugi bakabigenderamo.

Tugomba kubirwanya tutitaye ku byo twanyuzemo tugatangira ibishyashya, duhangana n’ikoranabuhanga riduteza ibibazo, kuko akenshi ari twe turyijyanamo.“

Nyirambereyimana Donatille wo mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, avuga ko bagiye guhagurukira abana b’abakobwa bakabereka uko bagomba kwitwara kugira ngo bakomere ku busugi bwabo ntibiyandarike. Avuga ko bazasaba ko ibyo bakeneye bagomba kubisaba ababyeyi babo aho kubisaba abasore n’abagabo b’iki gihe.

Avuga ko bagiye kubegera kurushaho kuko hari ababyeyi bafite akazi kadatuma bita ku bana babo ahubwo bakabaharira abakozi bo mu rugo.

Mukansonera Consolée wo mu murenge wa Nyarugunga  muri Kicukiro, atangariza Imvaho Nshya ko mu kwegera abana babo babatoza umuco w’ubusugi byahera mu kiganiro “Nyampinga, Baza Shangazi” bigaturuka mu muryango, mu midugudu, mu tugali bikazamuka bikagera ku rwego rw’igihugu.

Agira ati: Ibyo bizaduha umwanya wo kuganira na bo ntibadutinye ngo usange hirya no hino hari ibimina by’abana b’abakobwa gusa ahandi hari ibimina by’abagore, birasaba ko abantu bakuru babegera na bo bakabona umwanya wo kubabaza ibibazo”.

Niyonkuru Martin na we asanga abana b’abakobwa bahohoterwa n’abagabo bamwe batagiterwa isoni no kuryamana n’abana bangana n’ababo bitwaje kubashukisha ibirabagirana bakabangiriza ubusugi akaba abona bakwiye gufatirwa ingamba  zihambaye cyo kimwe n’abasore bananiwe gufata umwanzuro wo gushinga ingo zabo.

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.