Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Ba rwiyemezamirimo b’u Rwanda n’u Buhinde biyemeje guteza imbere abaturage

Yanditswe na NSENGIYUMVA J.DAMASCENE

Ku ya Jun 16, 2018

Inama nyunguranabitekerezo yari imaze iminsi itatu ihuje ba rwiyemezamirimo b’u Rwanda n’u Buhinde yasojwe biyemeje guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA Kampeta Sayinzoga ubanza ibumoso yerekwa bimwe mu bikoresho bikoresha imbaraga zikomoka ku mirasire y’izuba

Umuhango wo gusoza iyo nama yari ibaye bwa mbere yitabiriwe na Kabega Winifred ushinzwe korohereza ishoramari wari uhagarariye Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yashimiye ba rwiyemezamirimo b’Abahinde n’abo mu Rwanda ku bw’imikoranire bafitanye mu rugamba rwo guteza imbere ikorabuhanga rigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Kampeta Sayinzoga uyobora Ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda NIRDA, yashimiye ba rwiyemezamirimo bo mu Buhinde ndetse n’ab’Abanyarwanda ku bw’imikoranire myiza n’uruhare bagize mu imurikabikorwa rimaze iminsi itatu ribera mu Rwanda, anavuga ko ibyo bigiyemo nibabishyira mu bikorwa nta kabuza iterambere n’imibereho myiza izagaragara mu baturage b’impande zombi.

Umuhinde Mr. Munish Gupta witabiriye iri murikabikorwa yashimiye abitabiriye iki gikorwa, ariko by’umwihariko ashima Perezida Paul Kagame ndetse na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde ku bwo guharanira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Mr. Munish akomeza avuga ko abashoramari baturuka mu Buhinde bakururwa n’ubugwaneza bw’Abanyarwanda ndetse n’uburyo abashoramari boroherezwa iyo bageze mu Rwanda bigatuma batazahwema kugira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Munish yasoje ashimira NIRDA, ati “Ndashimira NIRDA yagize uruhare mu migendekere myiza y’iri murikabikorwa, tunayisaba gutanga ubufasha kuko urugendo ari rurerure ariko buri wese witabiriye iki gikorwa naramuka ashyize mu bikorwa ibyo yungukiye mu imurikabikorwa nta kabuza imbere hazaba heza.”

Umwe mu Banyarwanda bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo Sindikubwabo Emmanuel ukorera kompanyi yitwa High Contractors ikora mu bijyanye n’ingufu igakora biyogazi n’ingufu zikomoka ku zuba imaze amezi 5 ivutse ariko ikaba imaze amezi atatu ikorana n’Abahinde, yagize ati “Icyo twabigiyeho mu bijyanye na biyogaze dukorana, ni uko mu Rwanda twagiye tugira biyogaze zidakoranye ikoranabuhanga aho wasangaga bacukura bakubaka mu butaka bigakora igihe gitoya bigapfa.

Icyo twabigiyeho ni ikoranabuhanga rishyashya bazanye, bararitwereka ejo tuzabishyira ahantu dukurikije uko watweretse ikora iwabo kandi iyi yo ntihenze nk’iza mbere”.

Sindikubwabo akomeza avuga icyo bigiye gufasha muri rusange ari ukugarurira ikizere abaturage ndetse bakabafasha gusana biyogaze zitagikora, dore ko Abanyarwanda 85% bakoresha inkwi, bityo bizatuma barushaho  gufasha Abanyarwanda kubagezaho uburyo bakoresha bworoshye kandi butangiza ikirere.

Zimwe mu mbogamizi Sindukabwabo yagaragaje ni uko uburyo bwakoreshwaga butajyanye n’igihe, cyane ko ubwo buryo bwavumbuwe mu 1947 bukaba  bwarakoreshwaga mu bihugu bishyuha cyane, gusa ngo icyatumye bazizana mu Rwanda zigakora igihe gito ni uko  nta bantu bari bahuguwe ngo bazikurikirane umunsi ku munsi.

Iyi nama nyunguranabikerezo yateguwe ku bufatanye bw’u Rwanda n’u Buhinde (IRIGP) biciye mu Kigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA) agashami k’ubumenyi n’ikoranabuhanga.