Ba Perezida Kagame, Tshisekedi na Lourenço baganiriye ku bufatanye

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 31-05-2019 saa 18:33:48
Paul Kagame, Félix Tshisekedi wa DRC na Angola João Lourenço wa Angola

Mu ruzinduko arimo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, uwa kiriya gihugu Félix Tshisekedi n’uwa Angola João Lourenço baganiriye ku bufatanye.

Perezida Paul Kagame yageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku munsi w’ejo hashize, ku wa gatanu tariki 31 Gicurasi 2019. Biteganyijwe ko aza kwitabira umuhango uteganyijwe uyu munsi ku wa gatandatu wo gusezera bwa nyuma kuri Etienne Tshisekedi, ise wa Perezida Félix Tshisekedi.

Muri iki gihugu, Perezida Paul Kagame ari kumwe n’uwa RDC Félix Tshisekedi, uw’Angola João Lourenço, barahuye bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira umutekano mu karere, ndetse no kunoza ubufatanye mu rwego rw’ubukungu. Perezida Kagame kandi yakiriwe na mugenzi we wa RDC Félix Tshisekedi ari kumwe na madamu we Denise Tshisekedi.

Etienne Tshisekedi yabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabye Imana aguye mu gihugu cy’u Bubiligi afite imyaka 84. Umurambo we wagejejwe i Kinshasa ku wa kane w’iki cyumweru, nyuma y’imyaka ibiri apfuye.

Uyu mukambwe akaba ashyingurwa ahitwa Nsele, mu burasirazuba bw’Umurwa Mukuru wa RDC, Kinshasa. Ni umuhango biteganyijwe ko witabirwa na benshi mu bakuru b’Ibihugu by’Afurika.

Paul Kagame, Félix Tshisekedi wa DRC na Angola João Lourenço wa Angola bagiranye ibiganiro

 

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.