17°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Australia: Umugi ukomeye washyizwe muri guma mu rugo ibyumweru 6

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 08-07-2020 saa 11:25:07
Melbourne ibarirwa mu migi isurwa cyane ku Isi

Muri Australia imibare y’abandura icyorezo cya Koronavirusi ikomeje kuzamuka, bikaba byatumye abatuye mu mugi ukomeye kandi utuwe cyane wa Melbourne, ukaba uri no ku mwanya wa kabiri muri iki gihugu, ushyirwa muri gahunda ya guma mu rugo izamara ibyumweru bitandatu.

Iyi gahunda, irareba abaturage bagera kuri miriyoni 5 batuye muri uriya mugi wo mu magepfo y’uburasirazuba bwa Australia, ije nyuma y’uko ugaragayemo abanduye koronavirusi bagera ku 191 mu masaha 24.

Melbourne ni umugi ufite ibikorwa bikomeye by’ubucuruzi, inganda n’ibishingiye ku bukerarugendo, umuco na siporo, ukagira n’iterambere rikomeye mu ikoranabuhanga.

Daniel Andrews Minisitiri w’Intebe wa Leta ya Victoria uriya mugi uherereyemo ari na wo murwa mukuru, mu itangazo riri ku rukuta rwe rwa “twitter”, yatangaje ko ari ikemezo kitoroheye abaturage ariko ko ari bwo buryo bwafasha gukumira kiriya cyorezo kugira ngo kidakomeza gukwira.

Yasabye abaturage kwirinda gukerensa icyorezo cya Koronavirusi, bakubahiriza amabwiriza bahabwa kuko agamije kubafasha kubungabunga ubuzima no guhangana na cyo kuko kimaze gutwara ubuzima bw’abatari bake muri Australia.

Iriya Leta ya Victoria ikaba yari iri mu kato kuko imipaka iyihuza n’ibindi bice by’igihugu ifunze.

Abamaze kwandura Koronavirusi muri Australia bagera ku 8 755, abahitanwe na yo ni 106.

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.