17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Augustin Ngirabatware ufungiwe Jenoside yoherejwe muri Senegal

Yanditswe na NTAWITONDA Jean Claude

Ku ya 21-07-2021 saa 17:40:28

Ngirabatware Augustin wabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi kuva mu 1990 kugeza mu 1994, akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yoherejwe mu Gihugu cya Senegal aho agomba gusoreza icyo gihano yakatiwe.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2021, Ngirabatware yakatiwe indi myaka ibiri yiyongera kuri 30 yari yarakatiwe nyuma y’aho Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rumuhamije icyaha cyo gusuzugura urukiko hamwe na Nzabonimpa Anselme, Ndagijimana Jean de Dieu na Fatuma Marie Rose.

Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo IRMCT yatangaje ko Ngirabatware azasoreza imyaka ye y’igifungo mu Gihugu cya Senegal nk’uko byari byasabwe n’Umucamanza Carmel Agius, mu rwego rwo kongerera imbaraga igihano yahawe nyuma yo kumuburanisha mu rundi rubanza rujyanye n’agasuzuguro.

Ngirabatware yafatiwe i Frankfurt mu Budage ku wa 17 Nzeri 2007, ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yoherezwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) i Arusha ku wa 8 Ukwakira 2008.

Urubanza rwe rwatangiye ku wa 22 Nzeri 2009. Ibyaha Ngirabatware yahamijwe birimo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira uruhare no gushishikariza Interahamwe zo mu yahoze ari Komini Nyamyumba muri Perefegitura ya Gisenyi avukamo, kwica Abatutsi bari batuye ahongaho.

Nk’uko urukiko rwabitangaje, Ngirabatware ngo yatanze intwaro ku nterahamwe, anazikangurira gutsemba Abatutsi, gufata ku ngufu no kwica abaturanyi babo b’Abatutsikazi.

Urukiko rwatesheje agaciro imvugo Ngirabatware yakoreshaga yiregura, avuga ko muri icyo gihe ubwo Jenoside yabaga atigeze akandagira muri Nyamyumba.

Igifungo cy’imyaka 35 yari yakatiwe bwa mbere cyaragabanyijwe kigera ku myaka 30 mu mwaka wa 2014 nyuma yo kumuhanaguraho icyaha cyo gushishikariza Interahamwe gufata ku ngufu Abatutsikazi.

Icyo gihano cyongeye gushimangirwa mu 2019. Ngirabatware ni umukwe wa Kabuga Felicien na we urimo gukuriiranwa na IRMCT i La Haye ku byaha birimo gutera inkunga abakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo gufatirwa i Paris muri Gicurasi 2020.

Ngirabatware Augustin afite impamyabushobozi y’ikirenga (PhD) mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Fribourg mu Busuwisi, guhera mu 1986 akaba yari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu gihe hagati ya 1990-1994 ari bwo yari Minisitiri w’Igenamigambi.

Ngirabatware Augustin ufungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yoherejwe muri Senegal

Umwanditsi:

NTAWITONDA Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.