Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

AU yasabye Congo kuba iretse gutangaza uwatsinze amatora

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 18-01-2019 saa 07:51:09
Perezida Kagame akaba n'Umuyobozi Mukuru wa AU, hamwe na Perezida wa Komisiyo ya AU, mu nama yabereye i Addis Ababa kuri uyu wa Kane

Abayobozi b’Igihugu n’Abakuru ba za Guverinoma z’ibihugu bitandukanye by’Afurika bagiriye inama Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuba iretse gutangaza uwatsinze amatora bidasubirwaho.

Ni nyuma y’aho Komisiyo y’Amatora itangaje ko Felix Tshisekedi ari we wegukanye intsinzi mu buryo bw’agateganyo, ariko Martin Fayulu akavuga ko yibwe, akaregera Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga asaba ko amajwi yongera kubarwa.

Inama nyunguranabitekerezo ku kibazo cya Congo yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia iyobowe na Perezida Kagame unayoboye Umuryago w’Afurika yunze ubumwe (AU), yasabye ko uwatsinze amatora adahita atangazwa.

Perezida Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru wa AU, hamwe na Perezida wa Komisiyo ya AU, mu nama yabereye i Addis Ababa kuri uyu wa Kane

Imyanzuro y’iyo nama iragira iti, “Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyi nama banzuye ko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa ko ibyavuye mu matora byatangajwe na Komisiyo y’Amatora bidahura n’amajwi y’abaturage batoye.”

“Bityo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barasaba ko ibyavuye mu matora mu buryo budasubirwaho biba biretse gutangazwa.”

Iyi nama yanzuye kohereza muri Congo Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, Perezida wa Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe, bamwe mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma, kugira ngo bajye kuganira n’impande zishyamiranye muri Congo, bafatanyirize hamwe gushaka umuti w’ibibazo bihari.

Iyi nama yasabye Abanyekongo kwakira neza iryo tsinda ry’abayobozi bakuru bo ku mugabane w’Afurika, kugira ngo hashakwe umuti w’ibibazo byugarije iki gihugu nyuma y’amatora yabaye kuwa 30 Ukuboza 2018.

Iyi nama yabaye mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo hagati y’Abanyafurika, aho gutegereza ko ibibazo by’Afurika byakemurwa n’abanyamahanga nk’aho abanyafurika badafite ubushobozi bwo kubyikemurira.

Iyi nama yabaye mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo nk’Abanyafurika

Iyi nama ntabwo yitabiriwe na Perezida Kabila kubera ibibazo biri mu gihugu atari gusiga bimeze uko bimeze, nk’uko yabibwiye Perezida Kagame, ariko yohereje abamuhagararira basobanura uko ibibazo biteye.

Perezida Kabila yohereje muri iyo nama Minisitiri w’Intebe wungirije ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, basobanurira abitabiriye inama uko igihugu gihagaze muri iki gihe.

Kanda hano hasi urebe alubumu y’amafoto yaranze iyi nama

High Level Consultation Meeting of Heads of State on the Situation in DRC | Addis Ababa, 17 January 2019

Kugeza ubu nta hererekanya ry’ubutegetsi rirabaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1960.

Minisitiri w’Intebe wa mbere iki gihugu cyagize, Patrice Lumumba, yishwe nyuma yo guhirikwa na Mobutu Seseseko wari Umugaba w’Ingabo. Yishwe arashwe nyuma y’amezi atatu gusa atorewe uwo mwanya.

Lumumba yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe muri Kamena 1960, akurwa kuri uwo mwanya muri Nzeli 1960, ajyanwa mu Ntara ya Katanga aho yaje kwicishwa amasasu muri Mutarama 1961.

Ni nyuma y’aho Perezida Joseph Kassa-Vubu atangaje ko akuye Lumumba ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe amushinja gukorana n’Abarusiya, Lumumba akabitera utwatsi na we agatangaza ko Kassa-Vubu atakiri Perezida.

Muri uko kutumvikana hagati ya Kassa-Vubu na Lumumba, ni ho Mobutu yahise ata muri yombi Lumumba, nyuma y’igihe gito Lumumba aricwa.

Mobutu wakuyeho Lumumba, ni we waje no gukuraho Perezida Kassa-Vubu mu mwaka wa 1965, amusimbura ku ntebe ya Perezida, amufungira iwe hanyuma aramurekura, aza gupfa mu 1969 azize uburwayi.

Mobutu yayoboye igihugu kugeza muri 1997 ubwo yahirikwaga na Laurent Désiré Kabila, uyu na we ubutegetsi yabumaranye imyaka mike kuko yaje kwicwa mu mwaka wa 2001, asimburwa n’umwana we Joseph Kabila.

Kabila yayoboye inzibacyuho y’imyaka itanu, kugeza muri 2006 ubwo amatora ya mbere yabaga, atorerwa manda ya mbere yongezwa indi y’imyaka itanu muri 2011, irangira muri 2016.

Kuko Itegeko Nshinga ritamwemerera manda ya gatatu, hagombaga kuba amatora muri 2016 ariko arasubikwa kubera ibibazo by’amikoro, aza gukorwa mu mpera z’umwaka ushize, kuwa 30 Ukuboza 2018.

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.