AU: Kagame yatangije isoko rimwe ry’ingendo zo mu kirere

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya Jan 30, 2018

Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, AU, yatangije ku mugaragaro isoko rimwe nyafurika ry’ingendo zo mu kirere, ari ryo SAATM.

Iki gikorwa cyabaye ejo hashize ku wa 29 Mutarama 2019 nka kimwe mu bikorwa by’inama ya 30 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika Addis Ababa muri Ethiopia. Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro isoko rihuriweho ry’ingendo zo mu kirere ari kumwe na Perezida wa Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat na Perezida wa Togo Faure Gnassingbé.

Perezida Paul Kagame akaba na Perezida w’Afurika Yunze Ubumwe (iburyo) aganira na Perezida wa Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat

SAATM ni umwe mu mishinga ya AU ikubiye muri gahunda zayo za 2063 hagamijwe kwihuza, amahoro ndetse n’iterambere ry’Afurika. Mu nama ya AU yabaye muri Mutarama 2015 ni bwo ibihugu 11 by’Afurika n’u Rwanda rurimo byashyize umukono ku masezerano yo kwemeza kwinjira muri iri soko.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo mu Rwanda itangaza ko kuva icyo gihe ibihugu 23 by’Afurika byasinye ayo masezerano ya SAATM birimo u Rwanda, Afurika y’Epfo, Benin, Cote d’Ivoire, Kenya, Burkina Faso, Cape Verde, Repubulika ya Congo, Misiri, Ethiopia, Gabon, Ghana, Guinea, Liberia, Mali, Mozambique, Nigeria, Sierra Leone, Swaziland, Togo, Zimbabwe na Niger.

Ibi bihugu byasinye aya masezerano byihariye 75% by’ingendo zo mu kirere hagati muri Afurika, n’abaturage miliyoni 600, umusaruro mbumbe (GDP) ungana n’amadolari y’Amerika miliyari 1450 (hagendewe ku mibare ya 2015), n’abagenzi bagera kuri miliyoni 200 ku mwaka.

Iri soko rimwe mu bijyanye no gutwara abantu mu kirere ryatangijwe na Perezida Paul Kagame, ryitezweho kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika, kuzamura ubukerarugendo, kuzamuka kwa GDP, guhanga imirimo mishya, rikazashimangira kwishyira hamwe kuko rizahuza cyane Abanyafurika.

Ku munsi w’ejo hashize ari wo wa kabiri w’iriya nama ya AU yitabiriye, Perezida Paul Kagame yahuye anagirana ibiganiro na Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh, na Perezida wa Mauritania Mohamed Ould Abdel Aziz.