Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

AU: Kagame yasabye ko habaho ubufatanye bw’abikorera b’Afurika

Yanditswe na UWIMANA DONATA

Ku ya Jan 30, 2018

Perezida Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yavuze ko hakwiye kubaho ubufatanye n’abikorera b’Afurika mu kugera ku ntego z’uyu muryango, biteguye kuba bagiramo uruhare dore ko ari abafatanyabikorwa bakomeye haba mu guhanga imirimo no kubaka uburumbuke umugabane w’Afurika ukeneye.

Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi wa AU ari kumwe n’abandi bayobozi nyuma yo gusoza inama ya 30 ya AU

Umukuru w’igihugu akaba n’Umuyobozi wa AU yabitangaje ejo hashize tariki 29 Mutarama 2018, ubwo yasozaga ku mugaragaro inama ya 30 y’uwo muryango yahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

Perezida Kagame yavuze kandi ko ikibazo gikeneye kwitabwaho ari ukurinda umutungo w’Afurika.  Ati “Kurinda umutungo bizadufasha kwinjiriza inyungu umugabane w’Afurika, bizagira uruhare mu kunoza ubuhinzi bwacu, ubukerarugendo kandi binongere imbaraga mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyi nama yahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ari imwe mu bikorwa by’ingirakamaro by’uyu muryango muri uyu mwaka, abasaba gukorera hamwe kugira ngo bazagere ku byiza biruseho mu gihe gitaha.

Perezida Kagame yibukije abakuru b’ibihugu ko mbere y’iyi nama haganiriwe ku mavugurura y’uyu muryango n’imyanzuro kandi hazakomeza ubufatanye kugeza bishyizwe mu bikorwa.

Nkuko yari yabigarutseho ku munsi wa mbere w’iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko uyu muryango witegura gutangiza isoko rimwe ry’umugabane w’Afurika. Ati “Mwese turabatumiye mu nama yiga kuri icyo kibazo izabera i Kigali mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe”.

Kagame akaba yashimiye Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe n’ubunyamabanga bwayo mu gutegura iyi inama, bikagenda uko babiteguye.

Yasoje ashimira abitabiriye iyo nama bose, ku ruhare rwabo n’ubwitange mu gutanga ibitekerezo ku muryango w’Afurika yunze ubumwe.

Iyi nama ya 30 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma  yatangiye tariki 28 Mutarama 2018 ikaba yasojwe ejo hashize tariki 29 Mutarama 2018.