Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
17°C
 

AU izasuzuma raporo ku kibazo cya Sudan mu byumweru 2 bitaha

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 06-05-2019 saa 16:37:38
Aba bari mu myigaragambyo ku biro bikuru by'Igisirikari mu Murwa Mukuru Khartoum, basaba ko abasirikari bahiritse Bashir barekura ubutegetsi

Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) muri Sudan, Mohamed El Hacen Lebatt , yatangaje ko raporo ku kibazo cy’umutekano muke muri Sudan, izigwa na Komisiyo ya AU ishinzwe umutekano n’amahoro mu byumweru bibiri bitaha.

Sudan iri mu bihe by’imidugararo kuva mu mpera z’umwaka ushize ubwo habaga imyigaragambyo y’abaturage basaba Perezida Omar el-Bashir kurekura ubutegetsi ndetse bikarangira ahiritswe n’igisirikari mu mpera z’ukwezi gushize, ariko icyo gisirikari na cyo abaturage bakakigaragariza ko bakeneye ubutegetsi bwa gisivili.

Kuwa 1 Gicurasi 2019, AU yahaye abasirikari bayoboye Sudan igihe cy’amezi abiri ngo babe bamaze gushyira igihugu mu maboko y’abasivili, nyuma y’aho barengeje igihe ntarengwa cyari cyagenwe cya tariki 30 Mata.

 

Tariki ya 30 Mata yari yagenwe kuwa 15 Mata, iminsi ine nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Omar el-Bashir wari umaze imyaka 30 ku butegetsi.

Ubutegetsi bwa gisirikari buriho ubu muri Sudan n’ababwamagana, bamaze gukorana inama nyinshi ku bagomba kujya muri Leta nshya, Intumwa ya AU muri Sudan, Mohamed El Hacen Lebatt, ikaba ivuga ko ibyo biganiro “bitanga icyizere”.

 

Gusa yongeyeho ati, “Icyo cyizere ariko ntigikuraho ko hari inzitizi n’imbogamizi zirimo” nk’uko The East African dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ibyo biganiro byaranzwe no gukurura wishyira kuri buri ruhande, aho abigaragambya bavuga ko ubutegetsi bwabamo abasivili benshi, abasirikari bakavuga ko abasirikari bakwiye kuba ari bo biganza.

Mohamed Lebatt ati, “Nta kindi twakora ngo haboneke ubwumvikane usibye kureka impande zombi zikaganira”.

Aba bari mu myigaragambyo ku biro bikuru by’Igisirikari mu Murwa Mukuru Khartoum, basaba ko abasirikari bahiritse Bashir barekura ubutegetsi

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.