Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Athletisme: Yankurije avuga ko abonye imyitozo ihagije yakwitwara neza

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 29-03-2018 saa 07:18:17

Yankurije Marthe ukina imikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru “Athletisme” avuga ko aramutse agize amahirwe yo kwitoreza mu bihugu byo hanze yakwitwara neza.

Yankurije Marthe uvuga ko abonye imyitozo ihagije hanze y’u Rwanda yakitwara neza kurushaho

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi akaba asanzwe akinira ya APR AC agaragaza ko urwego rw’imyitozo bakorera imbere mu gihugu bigoranye kuba bahatana mu marushanwa yo ku rwego mpuzamahanga.

Ibi abihera no kuba atabasha guhatana na mugenzi we, Nyirarukundo Salome we ukunze kwitoreza muri Kenya akaba ari nawe ukunze no kwegukana ibihembo bitandukanye bikinirwa imbere mu gihugu.

Yagize ati Bitewe n’uko dukora iyo umuntu akurusha mu mikino ngororamubiri aragusiga, Nyirarukundo  araturusha pe, ni umuhanga ari ko natwe tuba turwana ishyaka ryo kuba twajya dukora ibihe bisa nibyegeranye”.

Avuga ko kuba Nyirarukundo abasiga akaba uwa mbere nta kindi abarusha kitari kuba yarakoze imyitozo ihagije muri Kenya ndetse anahungukira ubunararibonye ari nabyo bimufasha kwitwara neza.

Ati Uriya mwanya kugira ngo tuwumukureho bisaba gukora cyane kuko kugira ngo awubone aba yakoze cyane bihagije, n’igihe kinini ashobora kuba yitoreza akenshi muri Kenya kandi twe twitoreza mu Rwanda ukareba ubunararibonye ahakuye ugasanga bituma atsinda neza cyane”.

Yankurije Marthe ufite imyaka 23 y’amavuko atangaza ko nawe abonye imyitozo nk’iyo Nyirarukundo Salome akora cyangwa bakaba bajyana muri Kenya bagakorana byanga bikunda nawe yakora neza.

Mu isiganwa aba bakinnyi baheruka guhuriramo rya “Kigali Half Marathon” ritegura Marato mpuzamahanga y’Amahoro “Kigali International Peace Maraton” ryabaye tariki 21 Mutarama 2018 mu kwiruka ahareshya na kilometero 21, Nyirarukundo Salome yaje ku mwanya wa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 15 n’amasegonda 12 (1h15’12’’) naho Yankurije Marthe aza ku mwanya wa 3 amusize hafi iminota 5 (1h20’27’’).

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.