Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Athletisme: Uturere turimo gukangurirwa gutangiza amakipe y’uyu mukino

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Apr 27, 2018

Mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF” baravuga ko batangiye gahunda yo gukangurira aboyobozi b’Uturere kumva ko bakwiye kugira uruhare rukomeye mu gutangiza amakipe kuko byanafasha mu iterambere ry’uyu mukino muri rusange.

Perezida wa RAF, Mubirigi Fidele avuga ko biyemeje gutangiza iyi gahunda bitewe n’uko byagaragaye ko amakipe y’imikino ngororamubiri asanzwe ari ay’abantu ku giti cyabo yagiye ahura n’ikibazo cy’amikoro  kandi akaba akiri make.

Mubirigi Fidele, umuyobozi wa RAF utangaza ko batangiye gahunda yo gushishikariza Uturere kugira amakipe y’imikino ngororamubiri

Akomeza avuga ko iyi gahunda  itagamije guca intege abantu basanzwe bafite aya makipe ahubwo ko basanze uturere turamutse tugize amakipe byakemura iki kibazo cy’ubushobozi buke. Ati Mu makipe  y’abantu ku giti cyabo yakunze kubamo ikibazo cy’amikoro, bigatuma n’umusaruro utaboneka. Ntawe twaca intege kuko ni uburenganzira bwabo, turasaba ko uturere natwo tugira amakipe tureberera kuko bishobora gukemura iki kibazo kandi bikaba byanatanga n’umusaruro”.

Mubirigi ashimangira ko n’ubwo abamubanjirije bagerageje iyi gahunda ntiyagenda neza, afite ikizere ko izagerwaho ndetse akaba anifuza ko n’abazamusimbura bazayikomeza. Iki kizere agishingira ku kuba baragerageje kwereka Uturere ko gutunga ikipe y’imikino ngororamubiri bidasaba byinshi ugereranyije n’indi mikino.

Mu minsi mike amaze atorewe kuyobora RAF, Mubirigi Fidele amaze gutangiza ikipe y’imikino ngororamubiri mu turere tubiri ari two; Akarere ka Rutsiro ndetse n’iy’Akarere ka Rulindo  mu gihe bateganya gukomeza gukora ubukangurambaga mu tundi turere nka Nyaruguru, Nyanza n’ahandi.

Kugeza ubu, amakipe abarizwa muri iri shyirahamwe ashingiye ku bantu ku giti cyabo arimo NAS iyobowe na Nkezabo Jean Damascene, Mountain Classic Athletic Club iyobowe na Rukundo Johnson na SEC iyobowe na Munyandamutsa Augustin.