Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Athletisme: Sugira na Nyirarukundo bitwaye neza mu isiganwa ryabereye mu Budage

Yanditswe na admin

Ku ya Jan 3, 2018

Sugira James na Nyirarukundo Salome bitwaye neza mu irushanwa ryabereye mu Budage “The Silvesterlauf”  mu mujyi wa  Trier begukana  umwanya wa kabiri.

Iri siganwa  ryabaye tariki 31 Ukuboza 2017, Sugira James  yegukanye umudali wa Feza  mu gusiganwa ibilometero  10 naho Nyirarukundo Salome yegukana umudali wa Feza mu gusiganwa ibilometero 5 mu bagore.

Sugira James witwaye neza akegukana umudali wa Feza mu isiganwa mu Budage

Ndacyayisenga Jean Pierre, umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF”  akaba n’umutoza ari we wari wanajyanye n’aba bakinnyi mu Budage yatangaje ko iri siganwa ryari rikomeye cyane kuko ryari ryitabiriwe n’ibihugu bigera kuri 25 birimo  Kenya, Ethiopia na Eritrea bisanzwe bizwiho  kwiharira imidali  mu gusiganwa ku maguru kongeraho n’u Budage.

Sugira James akaba yari aherutse kwegukana  imidali ibiri  mu mikino ihuza za Kaminuza muri Uganda  aho yiga muri  Kaminuza ya Ndejje University aho yitwaye neza  akegukana umudali wa zahabu   mu gusiganwa metero 5 000 n’umudali wa Feza mu gusiganwa metero 1 500.

Nyirarukundo  Salome nyuma y’imvune yagize ubwo yitabiraga  shampiyona y’isi y’imikino ngororamubiri “IAAF World Championships London 2017” muri Kanama 2017 ni bwo yari yongeye kwitabira isiganwa mpuzamahanga.

BUGINGO FIDELE