Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Athletisme: RAF yateguye irushanwa rigamije gusuzuma ubushobozi bw’abakinnyi no kubongerera ubunararibonye

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Aug 2, 2019

Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF” riratangaza ko ryateguye irushanwa ryo ku rwego rw’igihugu “National Athletics Competition”, rizabera kuri Sitade Amahoro i Remera ku wa Gatandatu tariki 03 Kanama 2019, guhera saa mbiri za mu gitondo (8h00).

Iri rushanwa ririmo ibyiciro bitandukanye birimo; gusiganwa ku maguru kuri piste, gusimbuka umurambararo, gutera ingasire. gutera intosho no gutera umuhunda, biteganyijwe ko rizitabirwa n’abakinnyi bakuru, mu byiciro by’abagabo n’abagore.

RAF itangaza ko iri rushanwa rigamije gusuzuma ubushobozi bw’abakinnyi, kureba uko uyu umwaka w’imikino urimo kugana ku musozo urangiye bahagaze ndetse no kubongerera ubunararibonye mu rwego rwo kwitegura kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ateganyijwe kuzaba muri uyu mwaka wa 2019.

U Rwanda rukaba rwitegura kuzitabira amarushanwa akomeye arimo imikino y’Afurika  “All African Games 2019” izabera muri Maroc kuva tariki 19 Kanama kugeza 31 Kanama 2019 ndetse na shampiyona y’Isi y’imikino Ngororamubiri “World Athletics Championship” izabera i Doha muri Qatar kuva tariki 27 Nzeri kugeza 6 Ukwakira 2019.

Muri iri rushanwa, abakinnyi bazitwara neza bafite amahirwe y’uko bashobora kuhakura ibihe byiza bizwi nka (minima) byazabahesha kuzitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Iri rushanwa rije rikurikira iryabaye tariki 16 Gashyantare 2019 ndetse n’iryabaye tariki 23 Werurwe 2019 rizitabirwa n’abakinnyi bari mu kiciro cy’abagabo n’abagore abakuru, ingimbi n’abangavu, bavuye mu makipe yose agize iri shyirahamwe.

Mu byiciro bizarushanwa birimo abakinnyi bari munsi y’imyaka 18 barasiganwa intera ya metero ibihumbi 3, abakuru mu bagabo n’abagore barengeje imyaka 18, basiganwe intera ya metero 100, 200, 400, 800, 1 500, 5 000 na metero ibihumbi 10.

Mu kiciro cy’abana bari hagati y’imyaka 16 na 17 na bo bemerewe kwitabira ibyiciro bitandukanye by’iri rushanwa,  ukuyemo gusiganwa intera ndende ni ukuvuga metero ibihumbi 5 na metero ibihumbi 10.

Iri siganwa ngororamubiri rizitabirwa mu byiciro byombi abagore n’abagabo