Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Athletisme: Muhitira yegukanye umudali wa zahabu mu isiganwa ryabereye mu Bufaransa

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 31, 2018

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukina imikino ngororamubiri, Muhitira Felicien yegukanye umudali wa zahabu mu isiganwa rya “Semi Marathon Marvejols-Mende 2018” ryabereye mu gihugu cy’u Bufaransa.

Muhitira Felicien ubwo yari asoje ari uwa mbere

Iri siganwa rireshya n’ibilometero 22 na metero 400 ryabaga ku nshuro ya 46, ryitabiriwe n’abakinnyi barenga ibihumbi 5 ryabaye ku Cyumweru tariki 29 Nyakanga 2018.

Muhitira Felicien uzwi ku izina rya “Magare” yaje kwegukana umudali wa zahabu, nyuma yo kwitwara neza agasoza ari ku mwanya wa mbere akoresheje isaha imwe n’iminota 11 n’amasegonda 22 (1h11’22’’).

Muhitira wegukanaga iri siganwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma y’uko yanaritwaye mu mwaka ushize wa 2017, nk’uko byagenze yongeye kandi gukurikirwa na John Lotiang ukomoka muri Kenya wakoresheje isaha imwe iminota 12 n’amasegonda 51 (1h12’51″) ndetse n’umugande Chepkorom Ezechiel waje ku mwanya wa 3 akoresheje isaha imwe iminota 13 n’amasegonda 26 (1h13’26″).

Aganira n’Imvaho Nshya, Muhitira Felicien yatangaje ko yishimiye cyane kongera kwisubiza uyu mudali wa zahabu, gusa ahamya ko byari bigoye cyane ko ari isiganwa ryitabirwa n’abakinnyi bakomeye.

Avuga ko agiye guhita agaruka mu Rwanda, gukomeza imyitozo yitegura isiganwa rya Marato hagati ya “Firenze marathon” yo mu Butaliyani ndetse na Valencia Marathon yo muri Espagne, rizaba rigamije gushaka ibihe bizamuhesha kuzakina shampiyona y’Isi “IAAF World Championships Doha 2019” izabera muri Qatar mu 2019.

Yagize ati “Ngiye gukomeza imyitozo yo gutegura gukina Marato nzakina imwe hagati ya Firenze Marathon ndetse na Valencia Marathon, ubwo nimara kuvugana n’umutoza wange ni bwo namenya inziza azampitiramo”.

Muhitira Felicien usanzwe userukira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga muri iyi mikino ngororamubiri, biteganyijwe ko azagera i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 02 Kanama 2018.