Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Athletisme: Muhitira yabonye ibihe bimwemerera kuzitabira amarushanwa abiri mpuzamahanga

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 18-04-2019 saa 15:09:05
Muhitira Felicien waje kwegukana umwanya wa 6 akabona itike yo kuzakina amarushanwa abiri akomeye mpuzamahanga

Muhitira Felicien umaze kumenyerwa mu mikino yo kwiruka ku maguru, “Athletisme” yabonye ibihe byiza “Minima” bimuhesha kuzakina amarushanwa abiri akomeye mpuzamahanga abikesha kwitwara neza mu irushanwa rya marato “Roma International Marathon 2019” yabereye i Roma mu Butaliyani tariki 7 Mata 2019.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga uzwi ku izina rya Magare yegukanye umwanya wa 6 aho kwiruka ahareshya n’ibilometero 42 na metero 195 yakoresheje amasaha abiri n’iminota 10 n’amasegonda 58 (2h10’58”).

Muhitira yaje inyuma y’abakinnyi bakomoka muri Ethiopia baryihariye aho baje mu myanya 5 ya mbere. Yarushijwe na Tebalu Zawude Heyi wabaye uwa mbere iminota ibiri n’amasegonda 22 (02h08’37”).

Tesfa Wokneth yabaye uwa kabiri (02h09’17”), Yihunilign Adane wa 3 (02h09’53”), uwa kane aba Musa Babo Ido (2h09’55”) naho Brihanu Teshome Demisie aba uwa 5 (2h10’31”).

Muhitira yahise abona itike yo kuzakina shampiyona y’Isi y’imikino ngororamubiri “World Athletics Championship 2019” izabera i Doha muri Qatar kuva tariki 27 Nzeri kugeza 6 Ukwakira 2019. Ibihe bisabwa akaba ari amasaha 2 n’iminota 16.

Yanabonye kandi itike y’imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani kuva tariki 22 Nyakanga kugeza 8 Kanama 2020. Ibihe bisabwa akaba ari amasaha 2, n’iminota 11 n’amasegonda 30. Muhitira akaba ari mu bakinnyi 80 bamaze kubona iyi tike ku Isi.

Aganira n’Imvaho Nshya, Muhitira wakinaga Marato ya kabiri nyuma y’iyabereye mu Butaliyani muri Gushyingo 2018 yatangaje ko kubona ibi bihe byari bigoye kuri we na bagenzi be.

Ati “Numvaga ik’ingenzi nashakaga kwari ugukora ibihe byampesha itike ya Tokyo, abakinnyi twese tukimara kubona ko ibihe bisabwa twabonaga ko ari ibihe bikomeye nta muntu uzabikora ariko ndavuga nti, reka ngende nkine nkoresheje imbaraga ndebe ko nabikora.”

Uyu mukinnyi uvuga ko kubona ibi bihe ari ibintu yishimiye cyane, yemeza ko yumva byamuhaye izindi mbaraga zo kuba yarushaho kwitegura neza bityo akaba yazitwara neza muri aya marushanwa y’Isi.

Ati : “Maze gukina numvise bimpaye n’izindi mbaraga zo gukora cyane kugira ngo nibura mu mezi 4 ari imbere yo gutegura Qatar, nzageyo ndi mubahabwa amahirwe yo kubona umudali kuko numva mbyifitemo ubushobozi ninza ngakora imyitozo ku bufatanye na Federasiyo na Minisiteri, ndibaza ko uyu mwaka dushobora kuzabona ibyishimo nk’Abanyarwanda muri rusange.”

Muhitira Felicien yagiye gukina iyi Marato y’i Roma amaze gukina shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku maguru mu misozi “IAAF World Cross-Country Championship 2019” yabereye i Aarhus muri Danmark muri Werurwe 2019.

Muhitira Felicien waje kwegukana umwanya wa 6 akabona itike yo kuzakina amarushanwa abiri akomeye mpuzamahanga

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.