Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Athletisme: Muhitira afite intego yo kuzana umudari muri shampiyona y’Isi

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 29-04-2019 saa 07:32:18
Muhitira Felicien utangaza ko afite intego yo kwegukana umudari muri shampiyona y'Isi

Muhitira Felicien, umukinnyi mpuzamahanga w’imikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru “Athletisme” aratangaza ko afite intego yo kuba yakegukana umudari muri shampiyona y’Isi “World Athletics Championship 2019” izabera i Doha muri Qatar kuva tariki 27 Nzeri kugeza 6 Ukwakira 2019.

Uyu mukinnyi wageze i Kigali tariki 27 Mata 2019 avuye mu Butaliyani atangaza ko agiye gufata akaruhuko k’ibyumweru 3 kugira ngo abone uko azatangira imyiteguro y’iyi shampiyona y’Isi.

Yagize ati: “Impamvu yatumye nza hakiri kare, mfite amezi ane agera muri 5 yo gutegura iyi shampiyona y’Isi izabera muri Qatar,ubu rero ndibaza ko ngiye gufata ibyumweru nka 3 byo kuruhuka kugira ngo ntangire umwihero w’amezi ane.”

Avuga ko yifuza gutwara umudari muri iyi shampiyona y’Isi kuko yumva imidari ishoboka yabashije kuyitwara. Ati: “Natwaye imidari myinshi itandukanye ariko umudari igihugu kiba kireba, Isi yose iba ireba ni umudari wa shampiyona y’Isi na Olempike, ndifuza kuwutwara.”

Muhitira atangaza ko nubwo ajya gutegura uyu mushinga wo kuba yazanira igihugu uyu mudari, yawuteguye abizi neza ko ntaho yizeye uzabimufashamo gusa akaba asaba ishyirahamwe ry’umukino ngororamubiri mu Rwanda “RAF” na Minisiteri ya Siporo n’Umuco “MINISPOC” ko bazamufasha mu bijyanye n’ubushobozi kugira ngo azitegure neza.

Ati: “Ni umwiherero nzakora ku giti cyange kuko njya gukora umushinga wo kuba nazanira umudari igihugu, nawuteguye ntavuga ngo kanaka azamfasha, ni ku mbaraga zange nzakoresha hanyuma nkabivugana na RAF na MINISPOC nabona ubufasha bukaba inyungu ziyongereye, ariko icya mbere ni ukubanza nkigira nkitegura kuzazana umudari ku mbaraga zange.”

Yungamo ati “Icyo nsaba muri MINISPOC na RAF ni ubushobozi bw’amafaranga kugira ngo nshobore kubona uko nakora ingendo niba ngiye kwitoreza nka za Shyorongi, niba ngiye za Rulindo, niba ngiye za Musanze, uwo ni umutoza tujyana ni amatike, ni umwiherero nkorerayo w’iminsi ibiri niba ndibukore imyitozo nijoro ni ugusaba Minisiteri kumfungurira ikibuga kuko niba nzakina saa yine z’ijoro, birakwiye ko izamfasha kubona ikibuga nkazajya nitoza mu bihe bya nijoro.”

Muhitira Felicien yabonye ibihe “Minima” bimuhesha kuzakina iyi shampiyona y’Isi, abikesha kwitwara neza mu irushanwa rya marato “Roma International Marathon 2019” yabereye i Roma mu Butaliyani tariki 7 Mata 2019 aho yegukanye umwanya wa 6 mu gusiganwa ahareshya n’ibilometero 42 na metero 195 akoresheje amasaha abiri n’iminota 10 n’amasegonda 58 (2h10’58”).

Muhitira Felicien utangaza ko afite intego yo kwegukana umudari muri shampiyona y’Isi

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.