Athletisme: Marato mpuzamahanga yitiriwe Amahoro izaba muri Kamena 2019

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 08-01-2019 saa 19:07:17
Nyirarukundo Salome (Hagati) wabaye uwa mbere mu gice cya Marato (Foto Bugingo F)

Irushanwa rya Marato mpuzamahanga yitiriwe Amahoro“Kigali international Peace Marathon 2019” byemejwe ko izaba tariki 16 Kamena 2019.

Nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’imikinongororamuburi mu Rwanda “RAF”, kwiyandikisha hakoreshejwe ikoranabuhanga bizatangira mu gihe cya vuba.

Iyi Marato yitiriwe amahoro izaba ikinwa ku nshuro ya 15 ubusanzwe igizwe n’ibice bibiri, birimo gusiganwa Marato (42 km), ndetse n’igice cya Marato (21 km) mu bagabo n’abagore hakiyongeraho n’ikiciro cy’abasiganwa bishimisha.

Mu irushanwa riheruka tariki 20 Gicurasi 2018, abakinnyi b’Abanyarwanda bari bitwaye neza mu gice cya Marato mu byiciro byombi. Mu kiciro cy’abagore, Nyirarukundo Salome wari wegukanye iri rushanwa muri 2017 yongeye kuryisubiza nyuma y’uko abaye uwa mbere mu gice cya Marato “Half Marathon”, aho yakoresheje isaha imwe, iminota 28 n’amasegonda 23. Yankurije aba uwa 3 naho Mukandanga Clementine yabaye uwa 4.

Mu kiciro cy’abagabo, Hitimana Noel ukinira APR yabaye uwa mbere aho yakoresheje isaha imwe, iminota 16 n’amasegonda 16.

Muri Marato yuzuye ahadakunze gukina abakinnyi b’Abanyarwanda, Yego Elkana Kibet yegukanye umwanya wa mbere mu bagabo akoresheje amasaha 2, iminota 23 n’amasegonda 42, akurikirwa na Kibet Rono (02h23’52”) ndetse na Omari Jonesn (02h24’34”) bose bakomoka muri Kenya.

Mu kiciro cy’abagore, Jepkorir Rutto Beatrice yaje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha 02, iminota 54 n’isogonda 01 akurikirwa na Jeruto Caroline (02h55’27”) na Chelangat Priscilla (03h07’17”).

Nyirarukundo Salome (Hagati) wabaye uwa mbere mu gice cya Marato (Foto Bugingo F)

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.